Kicukiro: WASAC iravuga ko hari uruganda rwa Kawunga rumaze igihe kirekire rwiba amazi

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 22/06/2020 cyafashe uwitwa M. Nkubana yiba amazi yakoreshaga mu bikorwa by’uruganda rwa Kawunga ruzwi ku izina rya Akanyange LTD.


Ubutumwa WASAC yanyujije kuri Twitter bugira buti “Guhera mu kwa 11. 2019 kugeza uyu munsi, uyu mufatabuguzi wacu, yavomaga amazi yakuyeho mubazi, bisobanuye ko amazi yakoreshaga yose atabarwaga ndetse atanishyurwaga.”

WASAC iravuga ko usibye ko ashobora kubihanirwa nk’ubujura, aranacibwa amande angana na miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, hakiyongeraho ikiguzi cy’amazi yibye yose.

Mu gushaka kumenya niba abishyuza amazi batajyaga bagerayo, umukozi wa WASAC yabwiye Kigali Today ko kwinjira aho hantu byabaga bigoranye kuko hahoraga hakinze.

Ati “N’uyu munsi twinjiyemo bigoranye cyane, byadusabye kwifashisha inzego z’ibanze.”

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) cyaboneyeho kwibutsa abafatabuguzi bacyo kwitwararika ndetse no kwirinda ubujura bw’amazi, kuko iyo ufashwe ari umuturage acibwa amande angana na Miliyoni imwe, mu gihe iyo ari ikigo cyangwa ari uruganda rucibwa amande ya Miliyoni eshatu. Kuri ayo mande ngo hashobora kwiyongeraho igihano cy’igifungo kuko icyaha cy’ubujura gihanwa n’amategeko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.