Kigali: Abantu 22 b’urubyiruko bafashwe bari mu birori by’isabukuru y’amavuko

Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’ iherereye ahitwa Downtown, hafatiwe abasore n’inkumi 27 bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.


Uretse kuba aba basore n’inkumi bari barenze ku mabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa, ubuyobozi buvuga ko bari banarengeje amasaha kuko mu masaha ya saa moya z’ijoro bari bagihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Hidaya Mukandahiro, yabwiye Kigali Today ko abo basore n’inkumi bari mu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yavugaga ko muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’, hari abantu bahakoreye ibirori, kandi koko bagiyeyo basanga ni ukuri.

Nyuma yo kubafata ngo babaganirije, bababwira ko ibyo bakoze ari amakosa, kandi ko bazarekurwa ari uko ababyeyi babo bahageze na bo bakigishwa.

Ati “Twabaganirije, n’ubu turacyari kumwe na bo, dutegereje ko ejo ababyeyi babo baza, na bo tukabaganiriza tukababwira ko ibyo aba bana bakoze atari byo”.

Avuga ko barenze ku mabwiriza yo kubahiriza guhana intera, kandi bakaba bakoresheje ibirori mu gihe bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko bakangurira abantu bose cyane cyane urubyiruko, kwirinda Covid-19, kuko ntawe irobanura.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.