Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abarwayi 34 ba Covid-19 babonetse muri Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 24 Kamena 2020. Muri bo 25 ngo ni abo mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ibyo ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Rwanda kuri uyu wa 26 Kamena 2020, ubwo yasobanuraga ibijyanye n’icyo cyorezo mu Mujyi wa Kigali.
Uwo muyobozi yagarutse ku bintu bitatu biza ku isonga mu gutuma ubwandu bwiyongera muri Kigali ari na byo byatumye hari uduce dusubizwa muri Guma mu Rugo.
Ati “Muri iyo midugudu yasubijwe mu kato harimo icyuho gikomeye mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus. Ubugenzuzi twakoze bwerekanye ko abantu bagiye banduzanya hagati yabo biciye cyane cyane mu guhererekanya amafaranga mu ntoki, mu kunywera inzoga mu tubari bitemewe ndetse no mu bakora imirimo inyuranye nk’ubwubatsi”.
Ati “Ikindi ni uko abamotari na bo batangiye kwandura ahanini bigaterwa n’uko bacyakira amafaranga mu ntoki, kutubahiriza andi mabwiriza n’imyitwarire yabo usanga itameze neza. Henshi ku mashantiye y’ubwubatsi ntibambara udupfukamunwa, baba begeranye cyane bigatuma banduzanya ndetse n’ahari utubari kera baza kuhahindura resitora ariko ugasanga bacuruza inzoga, bigatuma abantu bahahurira bakandura”.
Imidugudu yashyizwe muri Guma mu rugo guhera mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2020 ni Zuba na Kamabuye yo mu kagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, umudugudu wa Nyenyeri mu kagari ka Bwerankori mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, n’uwa Rugano mu kagari ka Kanunga, umurenge wa Gikondo na none muri ako karere.
Hari kandi imidugudu ya Kadobogo na Gisenga yo mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, gahunda ya Guma mu rugo muri iyo midugudu ikazamara nibura iminsi 15.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abaturage bo muri iyo midugudu yasubijwe muri Guma mu Rugo kumva ko atari igihano bahawe.
Ati “Byumvikane neza, Guma mu Rugo si igihano ahubwo ni uburinzi, ni ubutabazi, ni ineza y’Abanyarwanda mu kugira ngo twirinde iki cyorezo. Abanyamujyi rero n’Abanyarwanda muri rusange, amabwiriza nk’aya ni ukuyafata nk’uko ameze, ntihagire abimyoza kuko ni ukurinda ubuzima bwacu”.
Minisitiri Shyaka kandi yasabye inzego z’ibanze gukurikirana iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza mu duce twasubijwe muri Guma mu rugo.
Ati “Inzego z’ibanze zikorana hafi n’izumutekano n’abaturage, turazisaba kongera umurego n’ubunyamwuga mu gukaza ingamba hataza kugira ahagaragara ko hari Abanyarwanda batabyubahiriza. Ni ukwigisha ariko hagize abakomeza kwinangira hakabaho no kubafatira ibihano”.
Imidugudu itandatu yo mu Karere ka Nyarugenge na Kicukiro isubijwe muri gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’imwe mu mirenge yo mu karere ka Rusizi na yo iherutse gushyirwa muri iyo gahunda kuko yagaragayemo abarwaye Covid-19 benshi.