Kigali: Abanyamahanga bari mu bishimiye inkunga y’ibiribwa bahawe (Amafoto+Video)

Abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye ubufasha kurusha abandi bagejejweho inkunga y’ibiribwa, barimo n’abanyamahanga bishimiye ko ubu batazicwa n’inzara muri ibi bihe basabwe kuguma mu ngo zabo.


Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Werurwe 2020, cyo kugeza inkunga y’ibiribwa ku batishoboye muri ibi bihe imirimo yahagaze kuri bamwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus.

Abaturage bahawe ibiribwa abenshi bari biganjemo abakora umurimo w’ubukarasi, abakora ubuyede, abakoraga ibiraka bitandukanye, abamotari n’abandi basanzwe bafite imirimo yahagaritswe kandi batishoboye.


Umunyamahanga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo witwa Godfrode Mirindi umaze imyaka 10 mu Rwanda wazanywe no gushaka imibereho na we yashimye ko batahejwe nk’abanyamahanga.

Yagize ati “Turashimira cyane ubu bufasha duhawe, turashimira ubuyobozi bwadutekereje kubera ubu hari benshi batari bafite ibyo kurya n’ukuri turishimye.”

Uwitwa Nshimiyimana Constantin wari umunyonzi mu murenge wa Gatenga akaba afite umuryango w’abantu 5 yashimiye igikorwa Leta yakoze cyo kwibuka abatishoboye.


Yagize ati “Turishimye cyane pe kuko ubusanzwe kugira ngo umuntu abone icyo arya byasabaga kujya gutwara abagenzi ku igare, ariko muri iyi minsi byarahagaze, ubu mfite umwana wonka kandi ugeze n’igihe cyo kunywa igikoma nabonye kiri mu byo bampaye birashimishije ubundi twari tubayeho dusaba ba boss bakaba baduha nk’ikilo cy’umuceri.”

Bamwe mu bayobozi baganiriye na Kigali Today baravuga ko bifashishije amasibo n’ibyiciro by’ubudehe mu gutoranya abagomba guhabwa iyi nkunga nk’uko Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, Chantal Uwamwiza yabitangaje.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo dusanzwe dufite ibyiciro by’ubudehe, icyiciro cya mbere n’icya kabiri, ariko noneho dufite n’amasibo aho isibo irimo ingo 15, urumva rero kubatoranya biroroshye.”


Ibi kandi biravugwa mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020 yatangaje ko hateguwe uburyo bwo kwita ku batishoboye muri ibi bihe bidasanzwe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Umujyi wa Kigali uvuga ko abagomba kugerwa n’iyi gahunda mu Karere ka Nyarugenge ni imiryango 11,895, Kicukiro ni imiryango 5271, naho Gasabo ni imiryango 7734. Ibiribwa bahawe bikaba byavuye mu bigega bya Leta.



























Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe bahabwa iyo mfashanyo

Video: Richard Kwizera

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.