Kigali: Abarimo ibyamamare bashyizwe mu kato nyuma yo gukora ibirori barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, abantu 35 bateraniye mu birori byiswe “Les Samedis Sympas” byateguwe n’umunyamideli Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel iherereye mu Kiyovu yitwa The Retreat y’uwitwa Josh & Alyssa Ruxin bakaba baracurangirwaga umuziki na DJ Toxxyk ndetse na K’Ru.


Usibye kuba ibitaramo bihuriza abantu benshi ahantu hamwe bitemewe, ibyo birori byiswe Les Samedis Sympas byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya #COVID19.

Abitabiriye ibyo birori bagaragaye mu mafoto banyuranyije n’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, ndetse batanahanye intera.


Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko iyo myitwarire igayitse, dore ko ibyo bikorwa bigaragaramo abakiri bato n’ibindi byamamare bagakwiye gutanga urugero rwiza mu kwirinda COVID-19, ariko bakaba barenga ku mabwiriza nkana, ndetse bakifata n’amafoto bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga.


21 muri 35 bagaragaye muri ibyo birori inzego zibishinzwe zamaze kubata muri yombi bashyirwa mu kato bazamaramo iminsi irindwi, hakurikijwe amabwiriza atangwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), bagenzi babo nabo bakaba bakiri gushakishwa nabo ngo bagezwe mu kato. Biteganyijwe ko nyuma y’iyo minsi bazasuzumwa COVID-19, ibi byose bakazabyiyishyurira.

Ibirori bya Les Samedis Sympas byari byitabiriwe n’abantu 35 ariko 21 nibo bamaze kugaragara bajyanwa mu kato mu gihe hagishakishwa abasigaye.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.