Kigali: Amasibo yo muri Kicukiro yari asigaye muri #GumaMuRugo yakuwemo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko hashingiwe ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali, amasibo atatu yo muri Kicukiro yari iri muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 09 Kanama 2020.


Ayo masibo ni Ubutwari, Icyerekezo no Gukunda Igihugu yo mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko imidugudu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, yari isanzwe muri Guma mu rugo, yo ikomeza kugumamo. Iyo ni Umudugudu wa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.

Abatuye mu midugudu yagumye muri #GumaMuRugo, barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.

MINALOC kandi irasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaza ibimenyetso agahamagara umurongo wa 114.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.