Abaturage 300 batishoboye bo mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bishimira kuba barishyuriwe ubwisungane mu kwivuza kuko ngo bumvaga ntaho bazakura amafaranga yo kwiyishyurira.
Abo baturage bishyuriwe n’Itorero ‘Rwanda Lagacy of Hope’ rikorera muri uwo murenge, igikorwa cyabaye ku wa gatatu tariki 15 Nyakanga 2020.
Sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 900 ikaba yarahise ishyikirizwa ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabugogo, bukemeza ko mu minsi ibiri abo baturage bazaba bemerewe kwivuza.
Umwe muri abo baturage bishyuriwe, Mukamazimpaka Rose ufite umuryango w’abantu batanu, avuga ko kwivuza byari bigoye kuko hari n’ubwo yaheraga kwa muganga.
Ati “Mfite umuryango w’abantu batanu, kwivuza byari bigoye cyane kuko umwaka ushize nta mituweli twari twarishyuye kubera kubura ubushobozi. Iyo umwana yarwaraga byameraga nko kwiyahura kwa muganga kuko nta mafaranga nabaga mfite, hakaba ubwo bamfungiyeyo kubera kubura ubwishyu, nagira amahirwe abagiraneza bakanyishyurira”.
Ati “Ubu ndishimye cyane kuba aba bihaye Imana batwishyuriye mituweli, hehe no kongera guhera kwa muganga cyangwa gutinya kujya kwivuza, Imana ibahe umugisha. Bizatuma tugira ubuzima bwiza bityo tubashe gukorera urugo ruzamuke”.
Ndayisaba Alphonse na we avuga ko cyari ikibazo kwivuza kwa muganga nta mituweli, bigatuma bagura ibinini kuri farumasi.
Ati “Nari nkeneye ibihumbi 15 byo kwishyurira umuryango wanjye ariko nari narananiwe kuyabona, cyane ko n’akazi kabuze kubera ibi bihe bya Covid-19. Kubera no gukodesha, hari igihe uyabona ariko ugahita uyishyura inzu, byatumaga rero iyo nk’umwana arwaye mujyana kuri farumasi bakambwira ibinini ngura, naba ntafite amafaranga ahagije nkazajya mbigura bukebuke”.
Ibyo ngo byatumaga umuntu arwara akavurwa mu buryo butari bwo bityo ntakire neza agahora arwaragurika bikabadindiza mu mibereho, none ubu ngo birarangiye ubwo bishyuriwe mituweri.
Umuyobozi w’Itorero Rwanda Legacy of Hope, Reverand Osée Ntavuka, avuga ko icyo ari igikorwa ngarumwaka cyo gufasha abatishoboye ngo babobe uko bivuza.
Ati “Ni igikorwa ngarukamwaka dukorera ahantu hatandukanye mu gihugu, uyu munsi tukaba twishyuriye mituweli abantu 300 batishoboye bo mu Murenge wa Kigali. Twumva ari inshingano nk’itorero zo gufasha abo riyoboye, gusa ntitwita ku bakirisitu b’iri torero gusa, ahubwo tureba Umunyarwanda muri rusange ukeneye ubufasha”.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu Kagari ka Nyabugogo, Manirakiza Alphonse, avuga ko icyo gikorwa cyakiriwe neza.
Ati “Ni igikorwa twakiriye neza tunashimira iri torero, kuko nk’umwaka ushize wa mituweli twawusoje turi kuri 78% kubera abaturage benshi dufite batishoboye. Kuba rero aba bishyuriwe mituweli, ni intambwe nziza iduha icyizere ko uyu mwaka imibare izazamuka, bityo tukanizera ko abaturage bazagira ubuzima bwiza kuko bazabasha kwivuza ku gihe”.
Uretse icyo gikorwa, Rwanda Legacy of Hope kuva muri 2012, ifasha igihugu mu by’uburezi n’ubuvuzi, aho buri mwaka izana abaganga b’inzobere mu ndwara zitandukanye ziba zarananiranye, hakibandwa ku buvuzi bwo kubaga umutwe, amagufa, inzira z’ubuhumekero n’ibindi, kandi bigakorwa ku buntu.
Gusa uyu mwaka icyo gikorwa cyo kuzana abaganga nticyashobotse kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19.