Kigali: Hari imihanda igiye gufungwa mu gihe iri kubakwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko kubera imirimo yo kubaka imihanda, guhera tariki 09 Kanama 2020 uduce tumwe tw’imihanda Nyabugogo-Gatsata, Nyacyonga-Gasanze, Prince House n’agace gato ka Sonatube-Rwandex izaba ifunze.


Umujyi wa Kigali uvuga ko umuhanda Nyabugogo-Gatsata, ibice bibiri by’umuhanda bizafungwa mu gihe cy’iminsi 20, Nyacyonga- Gasanze bikazatwara iminsi itatu, Prince House iminsi ine, naho Sonatube – Rwandex igice kimwe kizafungwa mu gihe cy’iminsi ine.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri twitter, Umujyi wa Kigali wamenyesheje abakoresha iyo mihanda ko bazajya berekwa aho kunyura mu gihe bageze ahari gukorerwa imirimo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.