Kigali: Ibitaro byasezereye abantu 11 bose baherutse gukomeretswa na Gerenade

Ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 byasezereye abandi bane bari bakomerekejwe na Gerenade yaturikiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.


Barindwi ni bo babanje gusezererwa tariki 08 Gicurasi 2020, ibitaro bisigara byita kuri abo bane basezerewe, kandi na bo Polisi ikaba yaratangaje ko bari barimo koroherwa.

Bakomerekejwe na Gerenade ku mugoroba tariki 07 Gicurasi 2020 (ahagana saa kumi n’imwe n’igice) ubwo uwitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yinjiranaga gerenade muri ‘Salon de Coiffure’ iri ahitwa kwa Nayinzira mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, arayifungura ihita imuturikana arapfa, abandi bantu 11 barakomereka nk’uko Polisi yabitangaje.

Nyiri ‘salon’, kimyozi witwa Niyikiza Pacifique yabwiye Polisi ko uwo musore yari asanzwe aza kuhiyogosheshereza, akaba kuri iyo nshuro ngo yaraje amubwira ko afite ikintu mu mufuka, yajya kureba agasanga ari gerenade icumba umwotsi.

Niyikiza avuga ko yahise asaba uwo mukiriya we gusohoka vuba na bwangu, ariko gerenade ikaba yarahise imuturikana ako kanya agahita apfa.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yahise isohora kuri uwo mugoroba rivuga ko abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, umurambo w’uwitabye Imana wo ujyanwa gusuzumwa mu bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuganye na Kigali Today, avuga ko n’ubwo hari hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse, guturika kw’iyi gerenade bidafatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba.

CP Kabera yagize ati “Hashobora kuba hari n’ikindi kibazo yari yifitiye ariko ntabwo byafatwa nk’iterabwoba rwose”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.