Kigali: Imidugudu itandatu ishyizwe muri #GumaMuRugo guhera iri joro

Amabwiriza mashya atangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) aravuga ko imidudugu itandatu yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Icyorezo cya COVID-19 gitumye imwe mu midugudu yo muri Kigali ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo (Ifoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today)

Icyorezo cya COVID-19 gitumye imwe mu midugudu yo muri Kigali ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo (Ifoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today)

Itangazo rya MINALOC riravuga ko izi ngamba zishingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali gikomeje kugaragara mu duce tumwe tw’Umujyi wa Kigali.

Iyo Midugudu ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera muri iri joro ryo ku itariki ya 25 Kamena 2020, ikazamara nibura iminsi 15.

Muri yo harimo Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Hari Umudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro.

Undi mudugudu washyizwe muri Guma mu Rugo ni uwa Rugano mu Kagari ka Kanunga mu Murenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Hari n’Imidugudu ya Kadobogo na Gisenga yo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Aya mabwiriza akomeza avuga ko abakozi ba Leta n’abikorera batuye muri iyi midugudu bose basabwa gukorera akazi mu rugo.

Ingendo hagati y’ahashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice bihana imbibi n’iyi midugudu zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.

Mu bindi bice byose by’Umujyi wa Kigali harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.