Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nyakanga 2020, imidugudu itatu muri itandatu yo mu Mujyi wa Kigali yari yarashyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo yakuwemo, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, bwagaragaje ko nta bwandu bugihari.
Imidugudu yakuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo ni uwa Gisenga wo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karerer ka Nyarugenge, uwa Ruganwa I wo mu Kagari ka Kinunga, mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, ndetse n’uwa Nyenyeri (Igice cyo haruguru y’umuhanda cy’amasibo 19), mu Kagari ka Bwerankoli, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imidugudu itatu yindi yo ikomeza kuguma muri gahunda ya #GumaMuRugo, na yo ikazakomorerwa mu gihe bizagaragara ko nta cyorezo cya Coronavirus kikihagaragara.
Iyo midugudu ni uwa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, uwa Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, uwa Zuba mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro ndetse n’uwa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhaanda cy’amasibo 13), mu Kagari ka Bwerankoli, Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abatuye mu mudigudu yagumye muri gahunda ya #GumaMuRugo gukomeza kubahiriza amabwiriza abigenga.
Yasabye kandi inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo mabwiriza.
Abaturwarwanda bose muri rusange barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yatanzwe n’inzego z’ubuzima, haba hagize ugaragaraho ibimenyetso cyangwa akabona ubifite, agahamagara kuri 114.