Kigali: Impanuka ibereye ku Gisozi ihitanye abantu babiri

Mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi habereye impanuka kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ihitana abantu babiri.


Iyo mpanuka yabereye mu gace gaherereyemo Agakiriro ka Gisozi. Ababibonye bavuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020 ahagana saa tanu, ikamyo yamanutse yabuze feri iva ku isoko ryitwa Duhahirane mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo (ahahoze hitwa mu Gakinjiro), isekura imodoka ebyiri na moto ebyiri.

Abari bahari bavuga ko abantu babiri bahise bitaba Imana, abandi barakomereka.
Uwitwa Rwibutso Pierre ucuruza inyama iruhande rw’aho impanuka yabereye avuga ko abo yabonye bahise bitaba Imana ari abamotari babiri iyo kamyo yatuye mu mugende w’amazi(rigole).

Moto zari babitimes.com abitabye Imana, imwe ifite nimero RE 529 A, indi ifite nimero RE 797 Q, ikamyo yabagonze ikaba ifite nimero RAE 507 H.


Umunyamakuru wa Kigali Today wahageze nyuma gato iyo mpanuka ibaye, yasanze abashinzwe ubutabazi barimo gukura inkomere munsi y’ikamyo no muri ruhurura aho moto zaguye.

Umubare w’inkomere wamenyekanye ni abantu bane bamaze kujyanwa kwa muganga, barimo umubyeyi utwite n’undi mugabo bari bicaranye mu modoka y’ivatiri yagonzwe ifite nimero RAA 805 Q.

Abandi babiri bakomeretse umwe ni uwari uri kuri moto yagonzwe undi akaba ari uwari utwaye ikamyo yateje impanuka.

Indi modoka ifite nimero RAC 095 J yari irimo umuntu umwe we nta na hamwe yakomeretse.

Kugeza ku isaha ya saa saba z’amanywa, inzego zibishinzwe zari zikirimo gusubiza ibintu mu buryo.






Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.