Kigali: Kubera kwimura ibicuruzwa bava mu masoko yafunzwe, ibiciro by’ibiribwa byagabanutse

Abacuruzi barimo gusohoka mu masoko yo Mujyi wa Kigali kubera icyorezo Covid-19, baravuga ko ibicuruzwa byabo aho kugira ngo byangirike barimo kubigurisha ayo babonye yose.

Ibijumba biri mu bicuruzwa byagabanyije ibiciro kuko biri mu byangirika vuba

Ibijumba biri mu bicuruzwa byagabanyije ibiciro kuko biri mu byangirika vuba

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo isoko ry’i Nyarugenge ryitwa ‘City Market’ hamwe n’i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abarenga 200 bamaze kwandurira icyorezo Covid-19 muri ayo masoko mu gihe cy’iminsi itatu kuva tariki 14-16 Kanama 2020.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko abacururizaga muri ayo masoko berekwa ahandi bimurira ubucuruzi bwabo, mu gihe ayo masoko azaba afunze.

Mu bacuruzi bazindutse basohora ibicuruzwa byabo, bamwe bavuga ko nta hantu bafite babyerekeza, kubera iyo mpamvu bakaba bagabanyije ibiciro kugira ngo bitangirika.

Abacururizaga amafi kwa Mutangana bavuga ko bari basanzwe bagurisha ikilo kimwe cyayo ku mafaranga ibihumbi bine (4000frw), ariko ubu bakaba barimo kuyagurisha amafaranga 2,000frw/kg.

Ibicuruzwa byasohowe mu isoko, bene byo bari kubyimurira ahandi

Ibicuruzwa byasohowe mu isoko, bene byo bari kubyimurira ahandi

Inkoko yagurwaga amafaranga ibihumbi 10,000frw, ubu uwabona aho umucuruzi wazo aherereye ngo yayimuhera ibihumbi bitanu cyangwa bine.

Iseri ry’imineke ryagurwaga amafaranga 1,000frw ubu riragurwa 500frw cyangwa munsi yaho. Ibijumba byagurwaga amafaranga 250frw/kg ubu nyirabyo aravuga ko uwamuha 150frw/kg yayafata.

Muri rusange abacuruzi hafi ya bose wumva bavuga ko bagabanyije ibiciro kugera kuri 50%, mu gihe barwana no kugira ngo bashake ahandi bajya.

Ku rundi ruhande ariko, abacururiza mu yandi masoko atafunzwe hafi yaho baravuga ko babuze abakiriya, bitewe n’uko bagenzi babo barimo kugurisha kuri make.

Urujya n

Urujya n’uruza muri Nyabugogo mu gihe abacururizaga kwa Mutangana bimura ibicuruzwa

Uwitwa Hafashimana Zachée ucururiza mu isoko ry’abahoze ari abazunguzayi (abacururizaga mu muhanda), agira ati “kuva mu gitondo ubu maze amasaha arenga atatu hano, maze kwakira abakiriya babiri gusa mu gihe nk’ubu nabaga maze kubona abarenga 20”.

Kugenda mu mihanda yo Mujyi wa Kigali na byo bigaragara ko bigoranye cyane, bitewe n’urujya n’uruza rw’abimura ibintu, bamwe barajya mu masoko asanzwe yarabuze abayajyamo nk’umuturirwa witwa ‘Inkundamahoro’, iherereye i Nyabugogo, abandi barataha mu ngo zabo.

Abacuruzi bari bamaze gusohora ibintu kwa Mutangana, bamwe babigurishirizaga ku muhanda kuri make

Abacuruzi bari bamaze gusohora ibintu kwa Mutangana, bamwe babigurishirizaga ku muhanda kuri make

Hari bamwe mu bacuruzi bavuga ko nyuma yo kwimura ibintu bava muri ‘Kigali City Market’ no ‘Kwa Mutangana’, ibintu bishobora guhenda ndetse bimwe bikazabura kubera igihombo bagiriye mu kwimuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.