Kigali: Polisi irasaba abari mu midugudu yashyizwe muri #GumaMuRugo kubahiriza amabwiriza

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Kamena 2020 nibwo hasohotse itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rigaragaza ko imidugudu 6 yo mu mirenge ya Kigarama, Gikondo na Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Iyo midugudu ni Zuba wo mu kagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama akarere ka Kicukiro.

Umudugudu wa Kamabuye mu kagari ka Nyarurama,umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro.

Umudugudu wa Nyenyeri wo mu kagari ka Bwerankori , umurenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro.

Umudugudu wa Rugano akagari ka Kanunga umurenge wa Gikondo muri Kicukiro.

Umudugudu wa Kadoboga wo mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge n’umudugudu wa Gisenga mu kagari ka Kigali, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge.

Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko hakurikijwe ubusesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Koronavirusi mu mujyi wa Kigali iyi midugudu igomba gushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo izamara nibura iminsi 15 uhereye mu ijoro rya tariki ya 25 Kamena 2020.

Ingendo muri iyo midugudu ntizemewe kereka gusa abakenera serivisi z’ibanze ndetse n’abantu bari basanzwe bava muri iyo midugugudu bakajya ku kazi ahandi basabwe gukorera mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi y

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagiriye inama abatuye muri iyo midugudu kubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abandi.

Yagize ati “Icyatumye iriya midugudu ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo ni ukugira ngo twizere neza ko hatangira umuntu ujya kwanduza abandi COVID-19 cyangwa ngo hagire uza kuyandurirayo. Buri muturage arasabwa kumenya ko urugo rwe ari rwo mutekano we ko nta muntu ugomba guhatirwa kumenya ko ubuzima bwe bumeze neza.”

Yasabye abaturage kwirinda ingendo zitari ngombwa kuko uzazifatirwamo azabihanirwa hakurikijwe amategeko, usohotse gushaka serivisi za ngombwa agomba gusubira mu rugo yihuse nta handi anyuze, gusurana ntibyemewe.

Yanasabye abantu gushyira intera hagati yabo, kwambara agapfukamunwa igihe bagiye gushaka serivsi za ngombwa ndetse no gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko CP Kabera yasabye abatuye mu midugudu ihana imbibi n’iyashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kwirinda kujya muri iriya midugudu kugira ngo bataba bahandurira bakajya kwanduza ahandi. Yanavuze ko kugeza ubu Polisi n’izindi nzego barimo gukurikirana iyubahirizwa ry’ariya mabwiriza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.