Kigali: Umukobwa mwiza yakoze agashya ubwo yafotoraga yasinze, yafata posteri zisekeje, yiyambitse ubusa anataha yambaye ibirenge (Reba amafoto)

Uyu mukobwa yasekeje abantu benda guturika imbavu kubera ibintu yarimo yikora imbere muruhame ubwo yarimo agerageza gufotora bagenzi be nyuma y’igitaramo cya Bianca Fashion Hub giherutse kubera Camp Kigal maze bikarangira yisanze yiyambitse ubusa akanataha yambaye ibirenge.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Kanama 2022 byaranzwe no kwidagadura cyane , kuko abari babyitabiriye ibintu by’iminywere bari babyitayeho doreko abenshi batashye basinze , ni n’uko mugusohoka twahise duhura n’uyu mukobwa mwiza nawe ka manyinya kari kagezemo aradusetsa karahava.

Abo bari bari kumwe nibo babanje kumufotora maze nawe abasaba ko bareka akabafoto nuko aradusetsa , yari afite ikirahure cy’inzoga mu ntoki ariko ururimi rutava mukanwa ndetse anagenda ukabona ikirenge ntikiva aho kiri kubera ka manyiya kari kamugezemo ariko kari kumukoresha.

Yatangaje abantu bitewe n’uburyo yarimo ahinduranya ama positeri kurusha uwo ari gufotora , ageraho inkweto ziramushyuhana azikuramo yambara ibirenge , maze ubwo yakomezaga gufotora arunama cyane ikanzu ye yigira mu mugongo , ubwo abantu bipfuka mu maso kubera uyu munyabirori wari ugeze aho kwerekana akenda k’imbere kose kagaragara.

Muri iki gihe abakobwa biharaje kwambara imyambaro y’urukozasoni kuburyo akora akantu gato cyane ubwambure bwose bugahita bwigira hanze cyangwa se iyo myambaro nayo ubwayo rimwe na rimwe ikaba igaragaza ibiterere y’imyanya y’ibanga bizwiho nk’imyambaro ishotora abagabo , uretse ko polisi y’u Rwanda ubu yahaye gasopo abantu bajya mu bitaramo bambaye mwne iyo myambarire.

https://www.youtube.com/watch?v=w4hurxZ820U

KANDA HANO MAZE UDUKURIKIRE KURUKUTA RWACU RWA FACEBOOK

KANDA HANO MAZE UDUKURIKIRE KURUKUTA RWACU RWA INSTAGRAM

KANDA HANO MAZE UDUKURIKIRE KURUKUTA RWACU RWA TWITTER

KANDA HANO MAZE UDUKURIKIRE KURUKUTA RWACU RWA TIK TOK

KANDA HANO MAZE UDUKURIKIRE KURUKUTA RWACU RWA YOUTUBE

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.