Kigali: Umuntu umwe yishwe na Gerenade abandi 11 barakomereka

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ku mugoroba tariki 07 Gicurasi 2020(ahagana saa kumi n’imwe n’igice), uwitwa Tunezerwe Jean Paul w’imyaka 25 yinjiranye gerenade muri ’Salon de Coiffure’ iri ahitwa kwa Nayinzira mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, arayifungura ihita imuturikana.


Nyiri ’salon’, kimyozi witwa Niyikiza Pacifique yabwiye Polisi (dukesha aya makuru) ko uwo musore yari asanzwe aza kuhiyogosheshereza, akaba kuri iyi nshuro ngo yaje amubwira ko afite ikintu mu mufuka, yajya kureba agasanga ari gerenade icumba umwotsi.

Niyikiza avuga ko yahise asaba uwo mukiriya we gusohoka vuba na bwangu, ariko gerenade ikaba yahise imuturikana ako kanya agahita apfa, ndetse hari n’abandi bantu 11 bakomeretse barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rikomeza rivuga ko abakomeretse barimo umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka umunani. Bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe, umurambo w’uwitabye Imana ukaba wajyanywe gusuzumwa mu bitaro bya Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuganye na Kigali Today, ashimangira ibiri mu itangazo, avuga ko n’ubwo hakirimo gukorwa iperereza ryimbitse, guturika kw’iyi gerenade bidafatwa nk’igikorwa cy’iterabwoba.

CP Kabera yagize ati “Hashobora kuba hari n’ikindi kibazo yari yifitiye ariko ntabwo byafatwa nk’iterabwoba rwose”.

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ikomeje iperereza ryimbitse kugira ngo bimenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.