Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, umudugudu Kidobogo wo mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge ukuwe muri gahunda ya #GumaMuRugo (Lockdown).
Itangazo rya MINALOC rivuga koi bi byakozwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Mujyi wa Kigali.
Iryo tangazo rivuga ko indi midugudu ya Kamabuye mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, uwa Zuba mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, n’uwa Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13) mu Kagari ka Bwerankori Umurenge wa Kigarama muri Kicukiro, ikomeza kuguma mu rugo. Igihe bizagaragara ko nta cyorezo kikigaragara muri iyo midugudu nay o izahita ikomorerwa.
MINALOC kandi yatangaje ko hari imidugudu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igomba gutangira gahunda ya #GumaMuRugo, nibura mu gihe cy’iminsi 15, guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2020. Iyo midugudu ni uwa Tetero, uw’Indamutsa n’uw’Intiganda.