Mu gihe Abakristu Gatulika bari mu gihe cy’igisibo gitegura umunsi mukuru wa Pasika, Kiliziya Gatulika mu Rwanda yagennye uburyo abakirisitu bayo bazakurikirana misa kuri Pasika.
Ni mu gihe amabwiriza ya Leta y’U Rwanda yategetse abanyamadini n’amatorero kuba bafunze insengero mu gihe isi ikomeje kwibasirwa n’icyorez cya Coronavirus.
Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika mu Rwanda, Musenyeri Phillipe Rukamba, yatangaje ko nubwo bigoranye ariko Kiliziya izirikana abakirisitu bayo, aho abapadiri n’abasenyeri bazajya bageza ku bakirisitu misa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yagize ati “Tugiye kohereza itangazo ribwira abakirisitu yuko mu gihe cya Pasika, abapadiri, abasenyeri cyane cyane abapadiri bakuru, bazasomera misa mu makiriza atarimo abantu, ariko babwire abakirisitu amasaha izo misa zizasomerwaho babashe gukurikira bakoresheje ikoranabuhanga”.
Yakomeje avuga ko bakomeje kwifashisha n’itangazamakuru kugira ngo bakomeze kugaburira abakirisitu babo ijambo ry’Imana.
Yagize ati “Muri ibi byumweru bibiri, nko ku cyumweru twacishije misa kuri televiziyo y’u Rwanda, twavugiye misa kuri Radio Maria, Isango Star, mbese dukoresha itangazamakuru kugira ngo tugere ku bakirisitu benshi bashoboka”.
Kiliziya Gatulika kandi irashishikariza abakirisitu bayo n’Abanyarwanda muri rusange, gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’umutekano kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Kugeza ubu mu Rwanda nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza, hamaze kwandura abantu 36.