Kimenyi Yves wari umuzamu wa Rayon Sports yerekeje muri Kiyovu

Inkuru yo gusinya k’uwari umunyezamu wa Rayon Sports Kimenyi Yves werekeje muri Kiyovu Sports yaraye imenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2020 ariko ntihagaragara amafoto asinyira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Kimenyi Yves

Kimenyi Yves

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Kimenyi Yves yaraye asinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka ibiri ategeka ubuyobozi bwa Kiyovu Sports kudashyira hanze amafoto.”

Kuki Kimenyi Yves yanze ko amafoto ajya hanze ?

Uyu waganiriye na Kigali Today yavuze ko Kimenyi Yves ubwe ari we wanze ko Kiyovu Sports ibitanganza. Yagize ati “Kugeza uyu munsi amafoto ya Kimenyi Yves asinyira Kiyovu Sports ntashobora kujya hanze Rayon Sports itaramwishyura ibirarane by’imishahara n’uduhimbazamusyi imubereyemo.”

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo mu kwezi kwa Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.

Umunyezamu Kimenyi Yves arishyuza Rayon Sports imishahara y’Ukwezi kwa Gashyantare ,Werurwe na Mata ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu batsinze.

Ku bijyanye no kwishyuza miliyoni eshanu Rayon Sports imubereyemo, Kimenyi Yves yabihagaritse kuko yamaze kubona indi kipe akaba atasubira muri Rayon Sports.

Amakuru Kigali Today ikesha umwe mu bari ahasinyiwe amasezerano ni uko amafaranga Kimenyi Yves yaguzwe yagizwe ibanga ariko abandi bakavuga ko agera kuri Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda n’umushahara w’ibihumbi magana inani ku kwezi ( 800,000 Rwf).

Kimenyi Yves yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports aho yaguzwe miliyoni umunani nyuma y’uko yari yirukanywe muri APR FC.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.