Kimenyi Yves yabazwe ashyirwamo urugingo rushya nyuma yo kuvunika igufwa rigacikamo kabiri

Umunyezamu wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu Amavubi yabazwe ashyirwamo urugingo rufata igufwa rye ryacitse kugira ngo ryongere guterana vuba. Ni mvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona AS Kigali ye yatsinzwemo na Musanze FC 1-0 ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023.

Nyuma yo kugongana na Peter Agbelov wamukubise akaguru, igufwa ry’umurundi cyagwa ruseke “Tibia” ryahise ricikamo kabiri.

Ubwo yari amaze kunyura mu cyuma basanze “Tibia na Pérone” zacitse akaba yaragombaga guhita abagwa.

Yoherejwe i Kigali ku Bitaro by’Inkuru Nziza i Gikondo ari n’aho yabagiwe ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

Kubagwa byagenze neza aho igufwa ryacitse bashyizemo urundi rugingo rurifata kugira ngo riterane vuba.

Ntabwo bizwi igihe azamara hanze y’ikibuga ariko ntabwo kiri munsi y’amezi atandatu adakina umupira w’amaguru.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.