Kirehe: Yatawe muri yombi yiba yambaye imyenda ya Polisi

Polisi mu Karere ka Kirehe yataye muri yombi Nsengiyumva Abass w’imyaka 19, nyuma yo gufatwa n’abaturage bo mu Murenge wa Nyamugali agiye kwiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho n’amapeti ya Polisi.

Uwo musore yari yambaye imyambaro ya Polisi y

Uwo musore yari yambaye imyambaro ya Polisi y’u Rwanda

Amakuri atangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe avuga ko uwo musore w’imyaka 19 azwiho kuba asanzwe ari umujura, na ho ibyo kuba yari yambaye imyenda ya polisi bikaba bigiye gukorwaho iperereza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gelard yatangaje ko Nsengiyumva yafashwe n’abaturage bigaragaza ko batatewe ubwoba no kuba yari yambaye gipolisi.

Agira ati “Iby’aho yakuye imyenda ya Polisi ho simpazi buriya Polisi ni yo izabikoraho iperereza ikamenya aho iyo myenda yayikuye, icyakora abarurage turabashimira twongera kubasaba kujya batangira amakuru ku gihe”.

Umuyobozi kandi yavuze ko abaturage basanzwe bazi Nsengiyumva nk’umujura bityo ko bakomeza kwicungira umutekano kandi bakirinda ingeso y’ubujura.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.