Kiruhura wamamaye mu kotsa ifi muri Kigali yitabye Imana

Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya Kiruhura, yitabye Imana azize uburwayi.

Benshi bashima serivisi Nshimiyimana Innocent (Kiruhura) yatangaga

Benshi bashima serivisi Nshimiyimana Innocent (Kiruhura) yatangaga

Umukozi we bakoranaga bya hafi witwa Alexis Mungwarakarama, yabwiye Kigali Today ko Kiruhura yaguye mu bitaro bya CHUK tariki 30 Gicurasi 2020, akaba yari ahamaze iminsi ine ari muri coma.

Uko guta ubwenge ngo byaturutse ku kibazo cy’umuvuduko w’amaraso yajyaga agira, kuri iyi nshuro kikaba cyaratumye imitsi yo mu mutwe yangirika bimuviramo urupfu.

Kumushyingura biteganyijwe ku wa Gatatu tariki 03/06/2020 i Rusororo saa sita z’amanywa, naho kumusezeraho bikazabera mu rugo aho yari atuye ku Gisozi saa mbili za mu gitondo.

Alexis Mungwarakarama bari bamaranye imyaka itatu amukorera ndetse akagenda amuzamura mu ntera, avuga ko bari babanye neza ku buryo ntacyo amushinja, ibyo kandi bikaba bigarukwaho n’abantu benshi bari bamuzi.

Mungwarakarama ati “Kiruhura yari umuntu mwiza usabana n’abantu, yari azi kubana cyane. Biri no mu byatumye abantu bamukunda, bagakunda na serivisi zaho cyane cyane uburyo dutegura ifi, inkoko na Burusheti, ariko cyane cyane ifi.”

Kiruhura yari asanzwe atuye ku Gisozi, ariko akaba yakoreraga ku Kacyiru.

Uyu Nshimiyimana Innocent bakundaga kwita Kiruhura wakoreraga ku Kacyiru abazi amateka ye bavuga ko yabanje gukorera ku Muhima ahandi hazwi nko kwa Kiruhura ari na ryo zina rya nyiraho wa mbere, ariko uwo Kiruhura nyirizina akaba yaritabye Imana kera.

Nshimiyimana ngo yaje kuhava aza gukorera ku Kacyiru ashaka no kwimukana rya zina rya Kiruhura ariko ahinduraho gato, aho kuhita kwa Kiruhura, ahita i Kiruhura, bityo ntibibuze abahagana n’ubundi kuhita kwa Kiruhura, dore ko na wa mwimerere wo kotsa ifi yabaye nk’uwimukana.

Nubwo na Kiruhura wa mbere yamamaye, uyu witabye Imana vuba ngo yari amaze kurenga uwa mbere ku rwego rwo hejuru.

Abashimaga serivisi zaho ngo ntibakwiye kugira impungenge kuko zizakomeza nk’uko abakoranaga na we babivuga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.