Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buratangaza ko n’ubwo hariho ikibazo cy’ubukungu ariko bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakinnyi n’abandi bakozi akubahirizwa
Ku isi hamaze iminsi havugwa kugabanya imishahara y’abakinnyi mu makipe atandukanye, harimo ndetse n’asanzwe akomeye nka FC Barcelone, Real Madrid n’ayandi, aho bamwe mu bakinnyi bagiye bemera guhara imishahara yabo, kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Mu Rwanda, ikipe ya Musanze ni yo kipe yonyine kugeza ubu yagize icyo ibikoraho, aho yahagaritse guhemba abakinnyi n’abakozi, kugeza igihe iki cyorezo kizaba kimaze kuganzwa, abantu bagasubira mu buzima busanzwe ndetse n’amarushanwa agasubukurwa.
Ku ruhande rw’ikipe ya Kiyovu Sports, bo basanga n’ubwo hari ikibazo rusange cy’ubukene cyatewe n’iki cyorezo, bazakora ibishoboka byose amasezerano bafitanye n’abakozi babo barimo abakinnyi, abatoza n’abandi, akubahirizwa, nk’uko Ntarindwa Theodore Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport, yabitangarije KT Radio
Yagize ati“Ubuzima abakinnyi babayemo muri ibi bihe ni ikibazo kidukomereye ariko kiri n’ahandi , gusa hari amafaranga make twabahaye yo guhaha, ku bijyanye no guhagarika amasezerano yabo by’agateganyo, twe ntabwo twabikora kuko Kiyovu turi umuryango ntabwo twahemukira abakinnyi muri ubwo buryo, ariko iki cyorezo nikivamo tuzareba icyo dufite , ikizaboneka tuzumvikana kuko icya mbere ni ibiganiro.”
Ubwo shampiyona yahagarikwaga, ikipe ya Kiyovu Sports yari ku mwanya wa gatanu n’amanota 35 ku rutonde rw’agateganyo, ikaba mu ntego zayo ku munsi wa 24 wa shampiyona, harimo kuza mu makipe ane ya mbere, ndetse no kwegukana igikombe cy’Amahoro cyayiciye mu myanya y’intoki mu mwaka w’imikino ushize.