Kiyovu Sports yahakanye iby’amatora yavugwaga mu cyumweru gitaha

Ikipe ya Kiyovu Sports yahakanye ibaruwa yavugaga ko yatumijeho inteko rusange idasanzwe, ko ahubwo hagomba kubanza gushyirwaho Komisiyo y’amatora

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse ibaruwa itumiza abanyamuryango ba Kiyovu Sports mu nama y’inteko rusange idasanzwe, ndetse ubu butumwa bukaba bwarananyuze ku rubuga rwa twitter rw’ikipe ya Kiyovu Sports.

Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite

Abanyamuryango ba Kiyovu bifuza amatora ya Komite

Nyuma y’amasaha make ubu butumwa butambutse, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yaba Perezida wayo Mvuyekure Francois ndetse na Visi-Perezida akaba n’umuvugizi wayo Ntarindwa Theodore, bavuze ko habayemo kwibeshya ariko byakosowe, ko ikigomba gukorwa ubu ari ugushyiraho Komisiyo y’amatora n’ibindi bibanziriza amatora.

“Hari habayeho kwibeshya ariko bambwiye ko byakosowe, ntiwatumiza amatora utarashyiraho komisiyo y’amatora kuko ni yo igomba kuyategura, igategura aho azabera n’uburyo azakorwamo, ikakira kandidatire n’ibindi” Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore.

Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore

Visi Perezida wa Kiyovu Sports Ntarindwa Theodore

Kugeza ubu kandi mu ikipe ya Kiyovu Sports ntiharamenyekana uburyo amatora yazakorwa, niba ari ikoranabuhanga, cyangwa se bazahurira mu nteko rusange ahantu runaka nk’uko bisanzwe kugira ngo batore Komite nshya.


Kiyovu yamaze kwandika ibaruwa ivuguruza iya mbere

Kiyovu yamaze kwandika ibaruwa ivuguruza iya mbere
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.