Kiyovu yahaye imbabazi AS Kigali ku kirego cya Armel Ghislain

Ikipe ya Kiyovu Sports yamenyesheje Komisiyo y’imyitwarire ya Ferwafa yo yahagaritse gukurikirana ikirego cy’ikipe ya AS Kigali bashinjaga gusinyisha umukinnyi ugifite amasezerano

Mu kwezi kwa 12/2019 Ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yiteguraga gukina na Marines ku munsi wa 12 wa shampiyona, rutahizamu Armel Ghislain yaje gukurwa ku rutonde rw’abakinnyi bakina uwo mukino ku munota wa nyuma, ashinjwa kuba yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ndetse akaba yari yamaze no guhabwa amafaranga yo gusinya amasezerano y’ibanze.

Nyuma yaho ikipe ya Kiyovu Sports yahise yandika ibaruwa irega ikipe ya AS Kigaliko yishe amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho bavugaga ko basinyishije umukinnyi ukibafitiye amasezerano.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09/06/2020, ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri Ferwafa kataranye ndetse kanatangaza imyanzuro kuri iki kibazo, aho kaje no kumenyesha na Kiyovu Sports ko ihagaritse gukurikirana iki kibazo, kuko bicaye bakagikemura, nyuma y’aho AS Kigali isabiye imbabazi.

Iyi ni imyanzuro irambuye y’iki kibazo




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.