Kofi Annan wari utegerejwe mu Rwanda yitabye Imana ku myaka 80

Kofi Anna wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018.

Nyakwigendera Kofi Annan yatabarutse afite imyaka 80

Nyakwigendera Kofi Annan yatabarutse afite imyaka 80

Kofi Annan yari umwe mu bayobozi bakomeye bagombaga kuzitabira inama yiga ku guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije izateranira i Kigali tariki 3 kugeza 7 Nzeri 2018.

Mu itangazo umuryango we washyize ahagaragara, wavuze ko Kofi Annan yazize uburwayi butunguranye, atari amaranye igihe.

Kofi Anan wahawe n’igihembo mpuzamahanga cy’amahoro cya Prix Nobel, yayoboye UN kuva mu 1997 kugeza mu 2006.

Kofi Annan wavukiye muri Ghana mu 1938, ubuyobozi bwe yaranzwe no kwibasira Amerika ayishinja gukoresha ubuhangange bwayo igahutaza uburenganzira bwa muntu mu bihugu bito.

Aho yatunganga agatoki uburyo Amerika yagiye ishora intambara mu bihugu nka Iraq, yitwaje ko ishaka kurwanya iterabwoba.

N’ubwo Kofi Annan yaranzwe no kuba umuyobozi utararyaga indimi ku bibazo byugarije isi, atabarutse atarigeze yerura ngo yemere uruhare rutaziguye rwa UN mu gutererana imbaga irenga miliyoni y’Abatutsi bahitanywe na Jenoside.

UN yananiwe guhagarika Jenoside yatutumbaga mu Rwanda kugeza ubwo Abatutsi batangiye kwicwa, ahubwo yo ihitamo guhungisha ingabo zayo n’ibikoresho byari mu Rwanda.

Uyu mugabo wari ukuriye ishami rishinzwe ubutumwa bw’amahoro muri UN, ubwo Jenoside yabaga, yavuze ko uyu muryango utigeze utererana u Rwanda ubishaka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.