Komite ya Kiyovu mu nzira zo kwegura kubera umwuka mubi uri mu ikipe

Komite ya Kiyovu Sports iriho ubu irateganya kuba yafata umwanzuro wo kwegura mbere y’amatora, kubura ibitagenda muri iyi kipe.

Ku cyumweru gishize ni bwo ikipe ya Kiyovu Sports inama y’inteko rusange, inama yaranzwe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, byatumye bamwe mu banyamuryango basohoka itarangiye, ndetse n’amatora benshi bari biteze ntiyaba.

Inteko rusange yaranzwe no gushyamirana ku banyamuryango ba Kiyovu

Inteko rusange yaranzwe no gushyamirana ku banyamuryango ba Kiyovu

Nyuma y’iyi nama hakomeje kuvugwa byinshi byatumye na Visi Perezida wa Kiyovu Sports akaba n’umuvugizi wayo atangaza ko ashobora no kwegura, ndetse na bamwe mu bagize iyi komite bakaba bakwegura, ibi bakavuga ko byatewe n’agasuzuguro babonye muri iyo nama.

Ntarindwa Theodore kandi avuga ko kugeza ubu bari gukora ibishoboka byose bakorane inama n’inararibonye muri Kiyovu zirimo abagiye bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye, kugira ngo bashakira umuti hamwe, utaboneka bakaba bakwegura.

“Ku cyumweru habaye inteko rusange ariko ntabwo yagenze neza, imiyoborere yayo yagenze nabi cyane, hajemo kuzamo ikibazo kitari cyiza cy’abantu bari batumiwe ngo bemererwe kuba abanyamuryango, imyitwarire yabo yabaye mibi cyane”

“Uhereye ku bahawe ijambo, cyane icyababaje cyane ni ibitutsi byagaragayemo birimo gusebanya kuri komite yari iriho cyane cyane ku muyobozi wayo no ku bitutsi byatutswe Visi Perezida, ibyo byose byazanyemo umwuka mubi biturutse ku miyoborere y’iyo nama”

Abajijwe niba umwanzuro waba kwegura kwa Komite iriho, yagize ati “Ni ho bigana, iyo nama turagerageza tuyitumire iki cyumweru kirangire duhaye umurongo iyi kipe, iyi kipe igomba kubaho, igomba kuyoborwa kandi turayikunda ntidushaka ko isigara mu muhanda”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.