Umwarimu wigisha mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku Rwunge rw’amashuri rwa Uwinkomo mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ku bana 49 yigisha, urebye 15 ari bo bazi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda.
Yabibwiye Abadepite bari muri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Siporo, Umuco n’Urubyiruko, bagendereye iri shuri tariki 12 Gashyantare 2020, mu rwego rwo kugenzura uko ireme ry’uburezi ryifashe.
Ni nyuma y’uko abadepite basabye abana biga muri iri shuri ry’umwaka wa gatatu kwandika amazina yabo, bamwe bakabishobora, abandi bikabananira.
Ni nyuma kandi yo gusaba umwana umwe gusoma umwandiko wo mu gitabo cy’umwaka wa kabiri bikamunanira, banamubaza inyuguti zigize ibihekane akananirwa kuzisoma.
Abajijwe uko abona abana yigisha mu bijyanye no gusoma no kwandika Ikinyarwanda, umwarimu wigisha aba bana, Espérance Uzamukunda, yagize ati “urebye ku bana 49 nigisha, 15 bonyine ni bo bazi gusoma no kwandika”.
Uyu mwalimu avuga ko abona kugira ngo abo bana batazi gusoma no kwandika babashe kubimenya ari uko yatangirira ku nyajwi n’ingombajwi nk’uwigisha mu mwaka wa mbere, kandi ibyongibyo ngo ntibishoboka.
Ati “Ibi mbona biterwa na kuriya bimura abana bose bitewe n’umubare w’abo ufite, bagaterura na ba bandi bagize 20, cyangwa 30 ku ijana. N’aba 17. Nk’abongabo urumva niba atazi ingombajwi imwe, kuzamushyira kuri eshanu mu wa gatatu, keretse mbanje gusubira ku by’inyuma”.
Kuri iri shuri kandi, umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bamusabye gusoma umwandiko mu Cyongereza biramunanira, ariko n’uw’Ikinyarwanda wo mu gitabo cyo mu mwaka wa kabiri awusoma nk’umwana ucyiga ibihekane.
Mu mpamvu zitera abana kutamenya gusoma no kwandika, abarimu bo kuri iri shuri bagaragaje ko harimo ubucucike mu ishuri butuma mwalimu atabasha kugera ku bana bose ngo abashe kubafasha.
Violette Kabalisa, umaze imyaka 40 yigisha, yatanze urugero rw’umwarimu wari ufite umwana yajyaga abona yandika ibintu bidasomeka, bukeye imvura iza kugwa, haza bakeya, hanyuma abasha kubona ko wa mwana yandikaga ajyana mu mujyo unyuranye n’uw’abandi bandikamo (yavanaga iburyo ajyana ibumoso).
Ati “Njye numva mu myaka ibanza y’amashuri abanza, mu wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, hajya haba abana bari hagati ya 25 na 30. Mu myaka yo hejuru baba baramenye gusoma bashobora kwirwanaho, noneho bakaba 45 na 50”.
Brigitte Ingabire, na we wigisha kuri GS Uwinkomo, avuga ko uburyo bwo kwigisha amasomo amwe n’amwe mu mashuri abanza (professorat) buri mu bituma mwarimu atabasha kugera ku bana bose ngo abafashe.
Ati “Iminota 40 n’abana 60 rwose, mwarimu ntabwo abasha gufasha abana bose. Kandi natamenya Ikinyarwanda ari rwo rurimi rwe, ngira ngo za nyuguti azazijyana no mu cyongereza no mu zindi ndimi”.
Mu bindi bibangamira ireme ry’uburezi, abarezi bo kuri GS Uwinkomo bagaragarije intumwa za rubanda zabagendereye, harimo kuba hari abana baturuka mu miryango itabitaho, ntibanafatanye n’abarimu mu kubarerera.
Abana baturuka muri bene iyi miryango itabitaho akenshi iba inarimo ihohotera, usanga nta bikoresho by’ishuri bafite cyangwa baba babifite bagera ku ishuri ntibabashe gukurikira neza bitewe n’amakimbirane baba basize iwabo.
Harimo no kuba hari abana baturuka kure cyane bakagera ku ishuri bakererewe, bityo bagasanga abandi babasize, kuba harashyizweho ibwiriza rivuga ko mu ishuri hatagomba gusibira abana barenze 5% ndetse no kuba hari abana batoya batabanza kwiga mu mashuri y’inshuke, ugasanga mu gihe cyo kubigisha mwarimu ari kubatoza kwimyira no kujya ku musarane.