Ku ikubitiro abantu basaga 100 bitabiriye kwipimisha Covid-19 bishyuye

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko gahunda yo gupima Covid-19 ku bantu babyifuza ariko bishyuye yatangiye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, yitabiriwe cyane kuko byasabwe n’abarenga 100.


Iyo gahunda yashyizweho kugira ngo abafite gahunda zihuta wenda bashaka gukora ingendo zijya hanze cyangwa n’abandi babyifuza bafite ubushobozi bapimwe igihe babishakiye, nk’uko bisobanurwa na Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa RBC.

Yagize ati “Byitabiriwe n’abantu barenga 100 ndetse uyu munsi aba mbere bakaba bapimwe. Ni igipimo gisa n’ibyo dusanzwe dukora, ariko kuko hari abantu benshi bajyaga bifuza kwipimisha bakaba bari bataragerwaho kandi bafite ubushobozi, ni yo mpamvu y’iyi gahunda”.

Uwitabiriye iyo gahunda yo kwipimisha ku bushake agomba kwishyura 47,200 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa amadolari ya America 50, nk’uko byari byaratangajwe mbere y’uko bitangira.

Dr. Nsanzimana avuga ayo mafaranga abipimisha bishyura ntaho ahuriye n’igiciro cy’icyo gipimo kuko gihenze cyane.

Ati “Ubundi ariya mafaranga bazajya batanga nta n’ubwo yagura igipimo kuko kiyarengeje cyane. Ni amafaranga Leta iba yagerageje kugabanya cyane ku buryo bitaba umuzigo ku wipimishije, ariko kandi nko ku wuje avuga ko yihuta, ashaka igipimo ntagikorerwe gutyo gusa kandi yagombye gufasha na wawundi udafite ubushozi ndetse ufite ibyago byo kwandura”.

Ati “Icyo giciro ntigihanitse kuko ubundi icyo gipimo kigora no kugikora, gisaba kureba mu turemangingo, bikanyura mu mashini ebyiri cyangwa eshatu bigatwara umwanya munini. Igiciro cyacyo ubundi kiri hagati y’ibihumbi 75 n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Akomeza avuga ko iyo gahunda itazakuraho uburyo bwari busanzwe bukoreshwa bwo gupima icyo cyorezo ku bantu benshi, cyane cyane ahakekwa ko hari ubwandu mu rwego rwo kumenya abanduye ngo bitabweho.

Kugeza ubu ahakorerwa ibyo bipimo byishyurwa ni habiri, ni kuri Petit Sitade i Remera ndetse n’i Gikondo ku Kigo cya RBC gisanzwe gitangirwamo inkingo zitandukanye ku babyifuza.

Gupima ababyifuza bishyura bitangijwe mu gihe ingendo z’indege mu Rwanda zizongera gusubukurwa ku ya 1 Kanama 2020, nyuma y’igihe kinini zarafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19, hakaba harashyizweho amabwiriza yo kwirinda ubwo burwayi, harimo ko abaza mu Rwanda n’abajya hanze bagomba gupimwa icyo cyorezo kandi bakiyishyurira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.