Ku kiraro cya Nyabugogo hasanzwe umurambo w’umusore umanitse mu mugozi

Ku kiraro cya Nyabugogog haragaye umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko wari umanitse mu mugozi.Ni ku kiraro gitandukanya umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata hasanzwe uyu musore uvuka mu karere ka Nyaruguru.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye uri mu mugozi kuri iki kiraro.

Abatangabahamya babwiye IGIHE ko uyu musore batari basanzwe bamuzi kandi batazi impamvu yiyahuye.

Byiringiro Innocent yagize ati “ Ntabwo twari dusanzwe tumuzi hano.”

Uyu murambo ukigaragara inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahise zihagera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata. Murebwayire Alphonsine,yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu musore.

Yagize ati “Dufatanyije n’inzego z’ibanze twahise tuhagera dusanga ibyangombwa bye byanditseho Niyibizi ndetse afite imyaka 25 anavuka i Nyaruguru muri Cyahinda ariko ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye ariko yari amanutse ku mugozi ku kiraro.”

Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye RIB yahise iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.