Ku myaka 96 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza

Umutaliyani Giuseppe Paterno wariho mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi yakuriye mu bukene bituma atiga. Ku wa gatanu tariki 07 Kanama 2020 afite imyaka 96, yasohoje kaminuza abona impamyabumenyi mu mitekerereze ya muntu, akaba ari we ukuze mu mateka y’u Butaliyani ubonye iyi mpamyabumenyi.

Giuseppe Paterno yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza afite imyaka 96

Giuseppe Paterno yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza afite imyaka 96

Giuseppe yagize ati “Kwiga biri mu bintu nifuzaga mu buzima bwanjye, ariko nakuriye mu muryango munini kandi dukennye ntibabasha kunyishyurira ishuri. Urebye mu myaka ndaruta abandi bose ariko ntabwo ari yo mpamvu nabikoze”.

Uyu mukambwe yavutse ari imfura mu muryango w’abana barindwi. Akiri muto yafashaga se gukora mu ruganda rukora inzonga i Palerme mu Butariyani. Muri Nyakanga 1943 ubwo abasirikare bateraga umujyi wa Sicile mu ntambara ya kabiri y’isi, yakoreraga igisirikare cy’Abatariyani.

Yakomeje asobanura uko yakuze, ati “navuye mu ntambara y’isi ndi mutaraga njya gukora inzira za gari ya moshi. Icyo gihe nagombaga gukora kuko nari mfite umuryango wo gutunga, ari na ko nshaka gufata ibitabo ngo nsome”.

Ku myaka 31 nyuma yo kwiga nimugoroba, Giuseppe yabonye impamyabumenyi mu mibare (geometry) mu mashuri yisumbuye ariko inyota yo kwiga kaminuza ntayashira.

Kuri uyu wa gatanu Giuseppe yabonye inzozi ze ziba impamo, abona impamyabumenyi ya kaminuza mu mitekerereze ya muntu, avuga ko ari wo munsi mwiza mu buzima bwe, ati “mbabajwe n’uko umugore wanjye Stefana Battaglia atakiriho ngo twishimane, ariko nishimye bitagira ingano”.

Inzozi ze ntizirangirira aho kuko yifuza kwiga akageza ku cyiciro cya kabiri cya kaminuza imyaka nibimwemerera.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.