Ku nshuro yambere igitaramo ngaruka kwezi “Heart and Soul”kigiye kubera Remera Miracle Center

Atawale International Ministry ku bufatanya na Urugero Media Group ndetse na Remera Miracle Center, bateguye igitaramo cyitwa “Heart and Soul” cyizajya cyiba buri kwezi.

Iki gitaramo kikaba gifite intego y’ivugabutumwa cyane cyane mu rubyiruko ruri hanze y’itorero rudakijijwe ariko bigahera murusengero kugira ngo haboneka imbaraga zijya kubwiriza urubyiruko rudaterana ruze guterana kandi rukizwe.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya mbere aricyo “Heart and Soul” aho kigiye kujya kiba buri kwezi, cyane cyane hibandwa ku rubyiruko. Kur’ ino nshuro ya mbere, kizaba taliki 2/7/2023 i Remera kuri Remera Miracle Center. Kizaba kirimo abahanzi, ababyinnyi na Worshipteam zitandukanye nka TLC Worshipteam na TLC Dancing Family.

Abahanzi bazitabira Heart and Soul bazaba ari; Emmy Vox,  Merci Worshiper na Shallon Gatete basanzwe bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iragira iti “Kuba mw’ihema ry’Uwiteka” iboneka muri Zaburi 15:1 aho Umuvugabutumwa uzabwiriza azaba ari Pastor Arsene Manzi.

Arnaud Ntamvutsa nk’Umuyobozi Mukuru w’ Urugero Media Group, yabwiye Babitimes.com ati “Impamvu twacyise Heart and Soul ni uko intego yacu ari ukuzana iminyago kuri Kristo kandi igikenewe cyane ni imitima y’abantu. Kizajya kibera ahantu hatandukanye ariko cyane cyane hanze y’urusengero”.

Yavuze ko umusaruro biteze muri iri vugabutumwa ridasanzwe bazajya bakora buri kwezi, ari ko Itorero rya Kristo rizunguka urubyiruko rukijijwe rushya kandi rwiza muri ibyo bitaramo bya Heart and Soul.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.