Gusa n’umukinnyi w’igihangange Lionel Messi bimaze gutuma umusore ukomoka mu gihugu cya Iran witwa Reza Parastesh ahura n’ibimeze nk’ibitangaza ndetse n’ingorane. Uyu musore usa nka Messi mw’isura iyo ahuye n’abantu birabacanga kuburyo bisaba kwifashisha ifoto ngo ubatandukanye. Kuba asa nka Messi ngo bimaze gutuma aryamana n’abagore bagera kuri 23 baziko ari umukinnyi wa Ruhago barikumwe.
Reza Parastesh kandi kuba asa nka Messi nabyo byamuzaniye ingorane , kuko yigeze gufungwa aribyo azira aho umunsi umwe yaparitse imodoka yavamo maze abantu bakamwuzuraho bashaka kumwifotorezaho bigateza akavuyo , ibi byaje gutuma Polisi iba imujyanye maze aza kurekurwa nyuma amaze gukorwaho iperereza.
Uyu mugabo ukomoka muri Iran kugira ngo umutandukanye na Messi bisaba kubanza gufata amafoto yabo bombi, uyu mugabo kandi udasanzwe umunsi kuwundi akora ibishoboka byose kugira ngo akomeze kumera nka Messi.
Yitwa Reza Parastesh akomoka muri Iran, aherutse kwivugira ko we amaze kuryamana n’abagore 23 bose ariko nyuma aza kwamaganwa n’ubuyobozi buvuga ko ibyo bintu yakoze ataribyo.
Uyu musore abonye ko abantu batangiye kumwitiranya na Messi yanatangiye kwiyogoshesha neza nka Messi ndetse atereka n’ubwanwa nk’ubwe, ibyo byatumye abantu batangira kumukunda byisumbuyeho ndetse no gushaka kumenya byinshi kuri we.
Uyu mugabo aherutse kwivugira ko we amaze kuryamana n’abagore 23 bose ariko nyuma aza kwamaganwa n’ubuyobozi buvuga ko ibyo bintu yakoze ataribyo , ndetse na nyuma yaho nawe aza gushyira hanze ubundi butumwa yivuguruza , aho yasabaga abantu kurekera kubivuga batazamwangiriza izina n’ibigwi amaze kubaka.
umunsi kuwundi uyu musore yatangiye kuba umu star ndetse abafite ubumenyi bucye kuby’umupira cyane cyane ab’igitsina gore batangira kumwirukaho kubera kudasobanukirwa.
Uwo musore nawe rero ntiyazuyaje yahise abahukamo atangira kuryamana nabo, kugeza ageze muri 23 bose baryamana nawe baziko ari Messi.