Kubera iki Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bikomeje kubaka izina mu gutera kudeta bikozwe n’abafite amapeti aringaniye?

Mu cyumweru gishize gihera , muri Burkina Faso Kapiteni Ibrahim Traoré yahiritse ubutegetsi, akora agahigo ko kuba ubu ariwe mutegetsi w’igihugu ukiri muto muri ako karere kuko afite imyaka 34. Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryabaye irya kabiri muri uyu mwaka muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba.

Iyi kudeta yakozwe na Captain Ibrahim Traoré ayikorera Lt Col Paul-Henri Sandaogo Damiba,nawe wari wayikoreye umusivili Roch Kaboré ku wa 31/01/2022. Uyu Damiba yategetse amezi make kuva kuwa 31/01/2022 kugeza 30/9/ 2022.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bikomeje kubaka izina mu guhirika ubutegetsi kuko ziheruka kuba muri Mali,Guinea Conakry na Burkina Faso.

Bijya gushya,muri Mali habayeho guhirika ubutegetsi inshuro ibyeri n’ukuvuga muri 2020 no muri Gicurasi 2021.

Ingabo za Mali zari ziyobowe na Koloneri Assimi Goita zahiritse ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita muri 2020 hanyuma nyuma y’amei make zifunga Perezida w’agateganyo Bah Ndaw na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo Mouctar Ouane.

Muri Nzeri 2021,Perezda wa Guinea,Alpha Conde yahiritse n’umusirikare yazamuye Koloneri Mamady Doumbouya bitewe ngo n’impamvu zirimo ruswa n’imiypoborere ya Conde itaravuzweho rumwe. Muri Niger naho habaye kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum muri Werurwe 2021.

Kuki abasirikare bafite amapeti aringaniye aribo bahirika ubutegetsi bigakunda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikinyamakuru Foreign Policy buvuga ko kuba ibi biba cyane muri Afrika y’Iburengerazuba byumvikana neza.

Abajenerali bo muri ibi bihugu bakunze kuba hafi y’ubuyobozi; gahunda zabo mu busanzwe ni politike kandi igamije kuyobora no bafatanyije na Perezida uriho.

Uwakoze ubu bushakashatsi yavuze ko Abajenerali bo muri ibi bihugu baba babayeho neza cyane aho yatanze urugero muri Nigeria ko abaho baba bafite ubuzima bwiza kurusha bamwe mu banyamabanki ba Lagos.

Abajenerali bo muri ibi bihugu baba barize kandi ngo bazi ko bafite byinshi bahomba baramutse bishoye mu guhirika ubutegetsi ariyo mpamvu baba bifuza ko ibintu byaguma gutyo.

Iki kinyamakuru kivuga ko nta mpamvu abajenerali bo muri Afurika y’Iburengerazuba baba bafite yo guhungabanya uko ibintu bimeze.

Mu bihugu birimo amateka yo guhirika ubutegetsi, ngo abanyapolitiki nabo birinda kubabaza urwego rwabo rwo hejuru mu gisirikare by’umwihariko abajenerali n’abandi bafite amapeti ari hejuru y’aba Coloneri.

Abasirikare bafite amapeti aringaniye barimo ba Kapiteni n’aba koloneri bahembwa neza kurusha ariko ngo ntabwo ayo bahabwa aba ahagije kuri benshi.

Abenshi muri aba bahirika ubutegetsi,bakunze kuba baraherewe imyitozo mu mahanga ari naho bize,baragiye barwana intambara nyinshi n’ibindi.

Aba nta kinini cyane baba bafite cyo guhomba nk’abajenerali baba ari abakire kandi barahawe byinshi byo gutegeka.

Aba basirikare bahirika ubutegetsi bahurira ko haba hari ibice by’ingenzi bigize igisirikare baba bagenzura bikabafasha kunoza umugambi.

Muri Gineya n’ahandi baba bagenzura ibigo bya gisirikare, amasoko ya peteroli, naho muri Nigeriya,nibo baba bayoboye za Platoon mu murwa mukuru.

Baba bazi abantu b’ingenzi babafasha mu bukangurambaga bwo guhirika ubutegetsi, ariko ntabwo baba barirundumuriye muri politiki.Abahirika ubutegetsi baba bazi byinshi ariko ntabwo bakunze kuzamurwa mu mapeti no guhabwa imirimo ikomeye.

Hariho ikindi kintu cyingenzi muri ibi byose: imishahara. Ahenshi mu bice byinshi byo muri Afrika y’Iburengerazuba,abahembwa bakunze gukatwa amafaranga n’ababakuriye(ntabwo ari ingabo gusa).

Abasirikare bato babona umushahara wabo bakaswe n’abaliyetona; abaliyetona babona ibyabo bakaswe n’abayobozi babo,gutyo gutyo. Abasirikare bafite amapeti aringaniye ntibabikunda kuko aribo bakora akazi gakomeye abandi bigaramiye.

Baracunga, bakora akazi gakomeye… kandi ntabwo bahembwa uko babyifuza. Baba bafite inyota zo kuyobora bakigobotora ibyo bafata nk’akarengane.

Bamwe mu basirikare baheruka guhirika ubutegetsi barimo Capt Ibrahim Traoré muri Burkina Faso, Lt Col Paul-Henri Damiba nawe wo muri icyo gihugu wahiritse Roch Marc Christian Kaboré.

Col.Assimi Goita wahiritse IBK muri Mali,Col.Mamady Doumbouya wahiritse Alpha Conde muri Guinea Conakry n’abandi.Icyo Coup d’Etat nyinshi muri Afurika zihuriraho n’uko abigomeka bavuga ko ibihugu byabo bikennye,biyobowe nabi,umutekano n’ibindi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.