Kubera kumubeshaho ku gipindi umutoza Casa Mbungo André yakuyemo ake karenge ata AS Kigali yikoreye ibibazo uruhuri

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo amakuru yamenyekanye ko Casa Mbungo André yamaze gusezera AS Kigali atazagaruka muri izi nshingano ava muri iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’amikoro.

Amakuru yizewe dufite ni uko atasezeye uyu munsi ahubwo amaze iminsi yarahaye iyi kipe integuza no kuba yashaka umusimbura we kuko we batazakomezanya. Bivugwa ko ashobora na Umwungeri Patrick wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi b’iyi kipe na we ashobora kugenda.

Amakuru avuga ko kandi isezera rye rifitanye isano n’ibibazo by’imiyiborere hakiyongeraho n’ibibazo by’amikoro iyi kipe irimo byanatumye itiyubaka uko bikwiye. Amakuru avuga ko ibereyemo abakinnyi ibirarane by’amezi 2 itarabishyura, ibyo byose bikaba ari byo biyiganisha ku musaruro nkene ifite uyu munsi.

Imiyoborere ni ikibazo…: AS Kigali ifashwa n’Umujyi wa Kigali, mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 utangira ni bwo uwari perezida wa yo, Shema Fabrice yayisezeyeho kubera ko yirya akimara ariko Umujyi wa Kigali ntushake gushora amafaranga afatika muri iyi kipe ahubwo bikamera nk’aho ari iye.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi ntabwo irabona umuyobozi mushya ikaba iyobowe na Seka Fred wari visi perezida na Bayingana Innocent wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) ubu akaba ari General Manager.

Bivugwa ko Seka Fred atiteguye gushora amafaranga akenewe kugira ngo ikipe ibeho ni mu gihe n’ay’Umujyi wa Kigali utanga ari intica ntikize.

AS Kigali ikorera imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium icungwa n’Umujyi wa Kigali, mbere yo gukina umukino w’umunsi wa 11 yanganyijemo na APR FC 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru avuga ko yamaze iminsi igera muri 3 yarabuze aho ikorera imyitozo kuko Stade yari ifunze irimo kuvugururwa.

Muri Mata 2023 ni bwo Casa yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali yaherukagamo muri 2014, nyuma y’umunsi wa 11 wa shampiyona ya 2023-24 akaba asize AS Kigali ku mwanya wa 13 n’amanota 10 irusha Bugesera FC ya nyuma inota 1.

Yatoje amakipe atandukanye kuva mu 1998 yatangira gutoza arimo; AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United, hari kandi AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi (Super Cup) cya 2022 yahesheje AS Kigali.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.