Kubera ubwiza n’ikimero umunyarwandakazi w’umu pilote yayagaje imitwe y’abanya Kenya baravugishwa (AMAFOTO)

Kubera ikimero kidasanzwe n’ubwiza buhebuje bwa Huguette Umuhoza ukora umwuga w’ubupilote , abanya Kenya n’abandi benshi bacitse ururondogoro bavuga amangambure nyuma y’uko babonye amafoto ye.

Bijya gutangira,umushoramari wo muri Kenya witwa Khalif Kairo yafashe ifoto bari kumwe,hanyuma benshi amatsiko atuma abagabo bo muri iki gihugu bashakisha andi mafoto ya Huguette.

Uyu mugabo yanditse ati “Nashyitse amahoro, izina rye ni Iggy. Umupilote w’indashyikirwa ukomoka mu Rwanda.’’ Abanya-Kenya bahise bajya ahatangirwa ibitekerezo bagaragaza ko ubwiza bwa Umuhoza Huguette burangaza umuhisi n’umugenzi.

Nk’uwitwa @CaptainDominicO yanditse ati “Baravuga ngo mbere yo gukora ubukwe ugomba kubanza gusura u Rwanda.’’ Undi yanditse ati “Wampaye nimero ye ya telefoni.’’

N’abandi benshi banditse bagaragaza ko uburanga bw’uyu mukobwa bwabashituye ku rwego ruhambaye. Amakuru ahari agaragaza ko Huguette Umuhoza yize ibijyanye no gutwara indege mu ishuri rya ‘Africa aviation academy’ ryo muri Afurika y’Epfo.

AMAFOTO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.