Perezida Kagame yavuze ko Kurinda amazi n’ibiyakomokaho, n’amashyamba yo mu Kibaya cy’Uruzi rwa Congo ari ingenzi mu iterambere rirambye ry’umugabane wa Afurika ndetse no mu bindi bice binyuranye by’isi.
Yabitangaje kuri uyu wa 29 Mata 2019, mu ijambo ritangiza inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku mikorere ya Komisiyo y’ibihugu bihuriye ku Kibaya cy’Uruzi rwa Congo no ku kigega “Blue Fund”, kigenewe kwita ku kibaya cy’uru ruzi, iri kubera i Brazzaville muri Congo.
Iyi nama yashyizweho muri 2016 i Marrakesh, igamije guteza imbere gahunda n’imishinga yita ku bukungu bushingiye ku kubungabunga amazi n’ibiyabamo, gufasha abatuye ku nkengero z’inzuzi kuva mu bukene no guhangana n’ingaruka z’imihindagukire y’ikirere.
Kuri ibi Perezida Kagame yavuze ko amazi n’ibiyakomokaho biri mu Kibaya cy’Uruzi rwa Congo bifasha mu mibereho ya miliyoni z’abaturage bityo mu kubibungabunga bikaba bisaba ko buri gihugu gikenerana n’ikindi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati” Tugomba rero gukorana cyane mu kurinda ibi byose kugira ngo twihaze mu biribwa no mu buzima rusange kandi amahirwe yiyongere mu bukungu. Ibi ni ingenzi mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye ndetse na Gahunda ya 2063 twihaye muri Afurika.”
Ikibaya cya Congo gihuriweho na Angola, Burundi, Cameroon, Repubulika ya Centre Africa, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guinea Equatorial, Gabon, Repubulika ya Congo, Rwanda, Tanzania na Zambia.
Perezida Kagame yibukije Abayobozi b’ibi bihugu ko inyungu ziva mu bufatanye ku bijyanye n’Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo ziruta kure ikiguzi gisabwa gushyiraho ikigega “Blue Fund cyo kubungabunga iki kibaya”.
Yaboneyeho kubasaba kwihutira gushyira mu bikorwa gahunda yo gushyiraho icyo kigenga ngo kuko ari igikorwa cy’ingirakamaro mu iterambere rya Afurika.
Abandi byanyacyubahiro baza kuvuga muri iyi nama ni Umwami wa Moroc Mohamed VI, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba akaba ari n’umuhuzabikorwa w’abakuru b’ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere.
Harimo kandi na Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger akaba n’umukuru wa Komosiyo ishinzwe imihindagurikire y’ikirere mu Karere ka Sahel, ndetse na Perezida wa Repubulika ya Congo Denis Sassou-Nguesso akaba n’umukuru wa Komisiyo ishinzwe Ikibaya cy’Uruzi rwa Congo.
Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baza kugirana ibiganiro mu muhezo mbere y’uko iyi nama isozwa.