Yifashishije urugero rwa Sahel, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje uburyo kudahuriza hamwe kw’Abanyafurika bigira ingaruka mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.
Muri Mauritania hateraniye inama yiga ku kibazo cy’amakimbirane mu gace ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika.
Aka gace kamaze imyaka igera kuri 40 mu ntambara zihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’Ubwami bwa Maroc.
Muri icyo gihe cyose, ibihugu bikomeye ku isi n’abantu bakomeye barahagurutse ariko habuze umuti wazana amahoro arambye kuri iki kibazo.
Iki kibazo kandi kiri mu bibazo Perezida Kagame nawe akijya ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasanganijwe, anemera adashidikanya ko mu mwaka umwe yizeye ko hari impinduka zizana.
Perezida Kagame yatangaje ko yizera ko iki kibazo kitananiranye, ahubwo abagikemura batagikemura mu buryo bukwiye, nk’uko yabitangarije mu nama yari yatumiwemo mu Budage.
Yagize ati “Tugomba gufasha abantu bose iki kibazo kigiraho ingaruka. Biragoye ariko nizera ko kitananirana dukoze ibyo dukwiye gukora kandi tukabikora neza ku gihe.”
Ku ikubitiro, u Rwanda rwahise rutanga inkunga ingana na miliyoni 850Frw yo gufasha komisiyo ya AU yahawe inshingano zo gushakira umuti akarere ka Sahel.
Inama y’iyi komosiyo yatangiye tariki 28 Werurwe, mu murwa mukuru wa Mauritania Nouakchott.
Minisitiri Mushikiwabo uri mu bari bayoboye iyi nama, yongeye kunga mu rya Perezida Kagame, agaragaza uburyo hakenewe ko umutekano w’Abanyafurika ari bo ubwabo bawifatira mu ntoki.
Ati “Umugabane wacu ufite ibikenewe byose kugira ngo ibibazo by’umutekano tubirangize. Ariko turacyafite ikibazo cyo kudahuza imikorere. Dukwiye kwishyira hamwe tugahunza imbaraga.”
Abari bahagarariye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN), bemeje ko bagiye guhuza imikorere, kuko ubusanzwe buri gice cyakoraga ukwacyo.