Kugira ibindi akora bimwinjiriza kurusha muzika , Guhora arwana no kuba intungane n’ibindi / Uko The Ben asobanura ikimutera kwitwa umunebwe

Umuhanzi w’icyamamare The Ben ukunze kwitwa umunebwe bitewe ahanini n’uburyo baba babona yitwara muri muzika agenza gacye, yavuzeko hari ibindi aba yashyizemo imbaraga nyinshi kandi akaba ari byo bimugira uwo ari we uyu munsi ,Ibi akaba yabisobanuye mu nama ya ‘Rwanda Youth Convention’ yaberaga muri Canada , ubwo yabazwaga ikibazo na Ally Soudy.

Ally Soudy yari umubajije inama yaha umuntu ushaka kwinjira mu bijyanye n’imyidagaduro nk’umuhanzi ubimazemo imyaka 15 , maze uyu muhanzi avuga ko ikintu cya mbere gifasha abahanzi kwitwara neza no kubirambamo ari ukugira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza. Ati “Ntabwo ndi intungane, inshuti zanjye nyinshi zinziza ko mba ndwana nabyo no kwitwararika ku myitwarire, ngerageza guharanira kugira ikinyabupfura, kubaha abantu no guca bugufi.”

The Ben yavuze ko ikindi cyafasha umuhanzi ari ugukora cyane, icyakora akivuga iyi ngingo ahita akomoza ku bakunze kumushinja ubunebwe. Ati “Hari abantu benshi nubwo navuga ko atari na benshi cyane, usanga bavuga ngo The Ben na Meddy muri abanebwe, ikintu nababwira dushobora kuba abanebwe mu maso y’ibyo mutubonamo, ariko dufite ibindi dushyiramo imbaraga kandi dukora cyane.”

The Ben yavuze ko ikibazo gikunze kubaho ari uko abantu bitiranya ibintu. Ati “Abenshi mutuzi nk’abahanzi bakora indirimbo zigasohoka, ibyo bigatuma mudufata nk’abakora cyane, ariko ni kuri mwe! Twe rero dufite ibindi bintu dukora bitajya hanze kandi bifite akazi karuta ibyo. Ibyo nibyo bidufasha bikaduha imbaraga zo gutera imbere mu ngeri zitandukanye.”

Nyuma yo gusubirizamo abakunda kumwita umunebwe, The Ben yakomeje avuga ko gukunda Imana no kuyubaha kimwe no kwirinda ibiyobyabwenge biri mu byafasha umuhanzi kuramba mu muziki.

Mu gusobanura ibi, The Ben yitanzeho urugero ahishura n’uko umubyeyi we yabaye impamvu yatumye atishora mu biyobyabwenge. Ati “Nkijya mu muziki umubyeyi wanjye yagize ubwoba yumva ko naba ngiye mu murongo mubi, kimwe rero niyemeje ni uko ntazaba umuntu atekereza ko ngiye kuba we. Ikintu rero nirinze ni ibiyobyabwenge.”

The Ben yavuze ko nubwo nta muntu yacira urubanza ariko kwirinda ibiyobyabwenge biri mu bintu bimufasha kuba ameze neza, anagira abakiri bato inama yo kugendera kure kuko byazabafasha mu rugendo rw’umuziki.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.