Kugirango asohokane umukunzi we I Dubai, umukozi wa banki w’imyaka 25 yibye akayabo k’asaga miliyoni122 kuri konti z’abakiriya

Emmanuel Sekyi Afriyie, umukozi w’imwe muri banki zikomeye muri Ghana yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano , nyuma y’uko yari amaze kwiba akayabo ka (GH¢1.2m) angana n’asaga miliyoni 122 z’amafaranga y’u Rwanda  ayakuye kuri konti z’abakiriya , barimo Umucamanza w’umukire ndetse n’uwahoze ari Inspector General wa Polisi.

Uyu musore Afriyie yavuzeko aya mafaranga yose yayibye agenda ayohereza kuma konti agiye afite muzindi banki , kubantu be ba hafi , ndetse no kuri konti zo kuri telefoni zigiye zitandukanye.

Aya mafaranga yari yatangiye kuyiryoshyamo bimwe bya gisore , doreko yafashwe amaze kuguramo telefoni ihenze izwi ya iPhone 14 Pro Max , ndetse n’imodoka yo mubwoko bya Toyota Camry.

Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko uyu musore ushinjwa ubujura yari yamaze gutegura uburyo agiye gutorokana n’umukunzi we , maze bakerekeza I Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu kuko bari banamaze gukatisha amatike ya rutemikirere ngo bigire kuryoshya.

Uyu musore Afriyie yanze guhirwa n’amahirwe maze bivumburwa hakiri kare , maze aza gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Kotoka International Airport tariki ya 4 Kamena 2023.

“Kuri uwo munsi we n’umukunzi we Ivy Okertchiri bari bicaye ku kibuga cy’indege nk’aberekeje I Dubai bacitse , gusa yahise agubwa gitumo n’abashinzwe umutekano mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Ghana maze babashyikiriza Polisi” nkuko byagaragaye mu bimenyetso bya byatangajwe n’ikinyamakuru Chronicle.

Uburyo yabikozemo , ngo yacunze umukoresha we mukuru ari gushyira ijambobanga muri telefoni , maze amufata amashusho aba ariyo yifashisha yinjirira banki.

Afriyie ubu ari gushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ubutubuzi , ubujura afatanyije na bamwe muba mufashije , ndetse akanashinjwa impapuro mpimbano n’ibindi , kuburyo bimuhamye yakatirwa hafi imyaka 13 y’igifungo.

Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 16 Kamena 2023 aribwo azitaba urukiko rwa Ellen Ofei-Ayeh.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.