Hakizimana Muhadjiri yaraye yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bateye umugongo Rayon Sports nyuma y’aho uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi aganira na Rayon kugera n’aho ayemereye kuyikinira,yaraye asinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Ibi bibaye nyuma y’aho Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yari yatangaje ko Muhadjiri ari “nomero 10 mwiza agomba gukina mu ikipe nziza’ ari yo Rayon Sports.
Ariko se koko Rayon Sports yaba ikiri ikipe nziza?niba ari ikipe nziza kuki abakinnyi benshi mu bakinnyi bea ishaka bo batayishaka?
Mu gihe cy’amezi atarenga atatu,nyuma y’aho iyi kipe itangiriye gahunda zo kwiyubaka itegura umwaka w’imikino utaha,abakinnyi benshi bayiteye umugongo barimo abari basanzwe bayikinamo yashatse kongerera amasezerano bakabyanga n’abandi bakinaga mu yandi makipe banze kuyijyamo.
Mu bakinnyi bari bagifite amasezerano muri Rayon Sports harimo umunyezamu Kimenyi Yves, Eric Rutanga ndetse, Bizimana Yannick na myugariro Iragire Siaidi, hakaba n’abandi iyi kipe yifuzaga kugumana barangije amasezerano barimo Kakule Mugheni Fabrice, na Ally Niyonzima.
Mu bo ikipe yifuzaga kuba yasinyisha ariko bikarangira bagiye ahandi cyangwa bongereye amasezerano, barimo Faustin Usengimana, Samson Babua, Denis Rukundo ndetse na Ntwari Evode wakiniraga Mukura Victory Sports.
Dore ikipe y’abakinnyi 11 bateye umugongo Rayon Sports mu minsi micye ishize
Kimenyi Yves
Denis Rukundo, Faustin Usengimana , Iragire Saidi , Rutanga Eric
Kakule Mugheni Fabrice, Ntwari Evode , Ally Niyonzima
Muhadjili Hakizimana, Yannick Bizimana, Babua Samson