Prof Niyomugabo Cyprien ashyira mu majwi abiganjemo urubyiruko, akavuga ko hari imvugo bagenda badukana bigatuma imvugo n’amagambo byari bisanzwe babitimes.com bitakaza umwimerere wabyo bikazimira nyamara ntacyo byari bitwaye.
Prof Niyomugabo ni impuguke mu ndimi, akaba n’intebe y’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, akayobora n’ishuri ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Impungenge ze ku magambo amwe n’amwe agenda atakara azisobanura ahereye ku rugero rw’uko hari abagira isoni zo gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ mu mwanya waryo ahubwo ugasanga bakoresha ijambo ‘Gusoza’ nyamara bidasobanura kimwe.
Prof Niyomugabo Cyprien asobanura ko Ijambo ’Gusoza’ rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yarimo akora adateganya kugisubiraho. Ni mu gihe ijambo ‘Kurangiza’ ryo ngo rikoreshwa mu gihe igikorwa umuntu yari arimo gukora agisubika akaba yakongera akagikora.
Yatanze urugero rw’aho umuntu uvuga ko ashoje kurya atari byo kuko aba asa n’uvuze ko atazongera kurya, ubwo bikaba byashoboka igihe wenda uwo muntu yapfuye.
Ati “Urangiza kurya, ejo ukabikomeza, igihe kikazagera ugasoza kurya utakiri muri ubu buzima.”
Yifashishije urugero rw’umuntu uboha umusambi cyangwa icyibo, asobanura ko ushobora kuboha amasaha yagera ukarangiza kubona, ejo ukongera ugakomereza aho wari ugeze. Mu gihe icyo wabohaga cyuzuye, ngo nibwo uwabohaga yavuga ko ashoje kuboha icyibo cyangwa umusambi, ariko mbere iyo yasubikaga icyo gikorwa ngo yabaga arangije kuboha.
Niyomugabo avuga ko muri iyi minsi akunda kumva urubyiruko rusa n’urwanga gukoresha ijambo ‘Kurangiza’ rutinya wenda ko byakumvikana nabi kuko rutekereza ko rikoreshwa gusa mu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina.
Yamaze impungenge abo batinya kurikoresha, asobanura ko rifite inyito nyinshi kandi ko rishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye bikaba nta kosa ririmo.
Ati “Ni ijambo ‘kurangiza’ rifite inyito nyinshi, n’aho rikoreshwa henshi. Ntabwo rero ukwiye kumva ko niba umuntu ajya kurikoresha ariko akarikwepa, nawe ngo ubigenze gutyo. Oya, icyo gihe ijambo kurangiza twaba turitesheje agaciro, rikazaducika kandi rikomeye, ndetse dukenera kurikoresha mu bintu byinshi.”
Ati “Ushobora gutangira amahugurwa, ukarangiza igice kimwe cy’ayo mahugurwa, noneho ukaza kugera ku musozo w’ayo mahugurwa ukavuga ko ushoje amahugurwa.”
Prof Niyomugabo Cyprien avuga ko muri iki gihe u Rwanda rurwana no gushakisha amagambo mashya y’ikinyarwanda, agasanga ari ngombwa kubungabunga amagambo asanzwe ariho mu kinyarwanda kugira ngo atazazimira, ugasanga abantu bararwana no gushaka andi mashya kandi hari ayari asanzweho ndetse adafite ikibazo na gito mu mikoreshereze yayo.