Kuri uyu wa Mbere ni Umunsi w’Ikiruhuko

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya wahuriranye n’impera z’icyumweru (wabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020).

Minisitiri w

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

MIFOTRA ivuga ko yatangaje ikiruhuko kuri uyu wa Mbere, hashingiwe ku Iteka rya Perezida No 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda.

Iryo teka mu ngingo yaryo ya kane ivuga ku mpurirane y’iminsi y’ikiruhuko rusange n’iminsi y’impera y’icyumweru.

Risobanura ko uretse ku wa 07 Mata, Umunsi wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo umunsi w’ikiruhuko rusange uhuriranye n’umunsi w’impera y’icyumweru, umunsi w’akazi ukurikiraho uba umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ikurikiranye ihuye n’iminsi y’impera y’icyumweru, iyo minsi y’ikiruhuko rusange yombi ibumbirwa mu munsi umwe w’ikiruhuko rusange ku munsi w’akazi ukurikiraho. Iyo iminsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange ihuriranye, umunsi ukurikiraho w’akazi uba ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusimbura umwe (1) muri iyo minsi ibiri (2) y’ikiruhuko rusange yahuriranye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.