Kurya imboga za Okra ku buryo buhoraho byagufasha kugira inzira y’igogora ikora neza

Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.


Ni uruboga ruboneka ku migabane y’isi hafi yose, rukaba rufite ibyiza bitandukanye ruzana ku buzima bw’abantu barukoresha rwaba rutetse cyangwa se ari rubisi.

Ku rubuga https://www.santeplusmag.com, bavuga ko okra ari uruboga rukize ku ntungamubiri zitandukanye ndetse na za vitamine A, B, C na K, n’ubutare bwa magnésium, potassium, calcium, fer, zinc ndetse n’ibyitwa ‘fibres’.

Umuntu urya Okra ku buryo buhoraho, bimufasha kugira inzira y’igogora ikora neza, bikamurinda kugira ibibazo bitandukanye mu mara, harimo no kumurinda kumva agugaye mu nda, kuba yarwara impiswi cyangwa impatwe n’ibindi. Ikindi Okra ifasha mu kugabanya ibinure bibi ‘cholestérol’ mu mubiri.

Imboza za okra kandi zifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza, zikagabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, zigatuma umutima ugira ubuzima bwiza. Okra kandi ifasha amaso kugira ubuzima bwiza kuko ikungahaye cyane kuri Vitamine A.

Imboga za Okra zikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxydants’ na vitamine A, bituma uruhu rugira ubuzima bwiza, zikanafasha mu komora inguma zoroheje zaba ziri ku ruhu.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko uburyo bwiza bwo gutegura okra ushobora kuzikatagura, zikarara mu mazi, nyuma umuntu akanywa amazi.

Ku rubuga https://www.lifehack.org/294087/, bavuga ko Okra ituma umuntu uyiriye yumva yijuse, bikamurinda kurya bya hato na hato, bikamufasha kugabanya ibiro mu gihe abyifuza. Ikindi kandi imboga za Okra zifasha umubiri kwisukura.

Imboga za okra zifasha mu kurwanya kanseri kubera ko zikungahaye cyane ku byitwa ‘antioxidants’. Okra kandi zongera uburumbuke ‘fertility’ zikanafasha umugore utwite kumererwa neza kuko zikize cyane ku byitwa ‘folates’.

Okra zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso, zikanakumira indwara ya diyabete. Okra kandi zikumira indwara zimwe na zimwe zibasira impyiko cyane cyane ku bantu bazirya ku buryo buhoraho.

Imboga za okra zifasha abantu barwaye asima kumererwa neza, kuko zituma bashobora guhumeka neza. Okra kandi zituma umuntu agira imisatsi myiza, iyo bazifashe bakazitogosa nyuma zamara guhora bakazivanga n’umutobe w’indimu, bagasiga mu musatsi nyuma bakawumesamo, bituma usa neza kandi ukabyibuha.

Imboga za okra zituma ubwonko bumererwa neza, bukanakora neza ku buryo ari nziza ku bana b’abanyeshuri baba bagomba kugira ibyo bafata mu mutwe.

Kubera vitamine K iba mu mboga za okra, ituma umuntu ukunda kuzirya agira amagufa akomeye kandi ikayarinda indwara y’amagufa izwi nka ‘osteoporosis’.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.