Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, aributsa Abaturarwanda ko kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga kandi bikaba bihanwa n’amategeko.
Ibi Minisitiri arabitangaza nyuma y’aho kuva aho Guverinoma y’u Rwanda itangaje isubukurwa rya zimwe muri serivisi, hari abagiye bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano banyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, hakaba abafungirwa muri za kasho ndetse n’abamara umwanya amunini batanga ubusobanuro bw’impamvu yo kunyuranya n’ayo mabwiriza.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki 8 Gicurasi 2020, Minisitiri Busingye yatanze urugero rwa bamwe mu baherutse gufatwa na Polisi y’u Rwanda bagerageza kujya mu Ntara y’Amajyaruguru bavuye mu Mujyi wa Kigali nyamara amabwiriza ariho, abuza abantu gukora ingendo nk’izi, mu rwego rwo kwirinda ko hagira umuntu waba yaranduye icyorezo cya Covid-19 akagikwiza mu ntara cyangwa akagikurayo.
Minisitiri Busingye yagize ati: “Izi ngendo turazikumira mu nyungu zacu twese nk’Abanyarwanda, hari n’abagaragaza imyitwarire bari mu masoko n’ahandi hahurira abantu benshi barenze ku mabwiriza. Abagenda bafatwa barimo n’abashobora kumara igihe kinini batanga ubusobanuro, kubera ko kenshi baba banafashwe n’inzego z’umutekano ari benshi, hari abandi biba ngombwa ko barara mu ma kasho hirya no hino. Ariko icy’ibanze kirimo si ibyo bihano, ahubwo igikomeye kinateye ubwoba ni uko hejuru yabyo, umuntu wirengagiza amabwiriza akanyuranya n’ibyo asabwa ashobora kwandura cyangwa kwanduza abandi byihuse abitewe no kuyarengaho; ibi dukwiye kubyirinda cyane ko ingamba z’ubwirinzi babitimes.com kandi tuzizi”.
Urwego Abanyarwanda bariho mu myumvire ngo ntibakabaye bashyirwaho igitutu cyo gukurikiza amabwiriza n’urwego urwo ari rwo rwose nk’uko Minisitiri akomeza abishimangira, ahubwo mu midugudu aho batuye n’ahandi hose bakorera ngo bakabaye bibwiriza kuyubahiriza no kuyashyira mu bikorwa, ibintu bakabigira ibyabo.
Yagize ati: “Dushaka Umunyarwanda ushyize mu maboko ye umuhate wo kwirinda, kuko ari na byo byakorohereza inzego z’umutekano; naho ubundi ntitwabona abashinzwe umutekano bawucunga mu ngo zose, mu masoko n’ahandi abantu bakorera. Gahunda ya guma mu rugo ubwo yaturinze bikagera n’aho ababishinzwe bashyiraho ingamba zo gusubukura imirimo imwe n’imwe, ntibivuze ko gusohoka byatubera intandaro yo kwandura, icy’ibanze ni ugukurikiza amabwiriza ariho”.
Akomoza ku bibaza impamvu inzego z’umutekano zinjiye mu rugamba rwo gukurikirana, kumenya impamvu no gufata ibyemezo ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo zikagira n’abo zifatira ibihano, Minisitiri Busingye yavuze ko biri mu nshingano z’inzego z’umutekano.
Yagize ati: “Ibihano by’uburyo bwose bihabwa abafatwa barenze ku mabwiriza ku bwanjye simbibonamo ikintu gikomeye. Kuko ugiye kureba ikiguzi byadutwara nk’igihugu turamutse twiraye, ni cyo gikwiye kutugaragariza ko ibyo inzego z’umutekano zikora ahubwo ari bitoya cyane”.
Mu yindi myitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu bagenda bagaragara hirya no hino banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 harimo kutambara agapfukamunwa igihe bari aho bahurira n’abantu benshi nko mu masoko, aho bategera imodoka, hakaba n’abakambara binyuranyije n’amabwiriza, kurenza amasaha yagenwe yo kuba abantu bavuye mu muhanda no mu zindi serivisi, kwegerana mu kivunge cy’abantu benshi, gukora ingendo nta mpamvu n’ibindi.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko iki cyorezo cyatumye abantu binjira mu bihe bikomeye ariko Leta ikaba ikora uko ishoboye kugira ngo hashakishwe uburyo bushoboka bufasha Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo n’ubwo budahagije. Ni yo mpamvu yasabye buri wese kugaragaza uruhare rwe mu kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.