Kuva naba Perezida wa Rayon Sports nta faranga Skol iraduha – Sadate

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko kuva yaba Perezida w’iyi kipe nta faranga na rimwe rya Skol iyi kipe abereye umuyobozi irabona.

Rayon Sports igira abafana benshi, ni yo mpamvu kuyamamazamo usabwa amafaranga menshi

Rayon Sports igira abafana benshi, ni yo mpamvu kuyamamazamo usabwa amafaranga menshi

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itsinda ry’abakunzi ba sports bibumbiye Ku rubuga rwitwa Ruhagoyacu Group Official.

Kuwa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020, ni bwo umuyobozi wa Rayon sports yaganiriye n’aba bakunzi b’imikino mu Rwanda, benshi bifuje kumenya aho ikibazo cya Rayon Sports na Skol gihagaze.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe yabajije uyu muyobozi agira ati “Bwana muyobozi wa Gikundiro, buriya gushaka gutandukana na Skol ni ibintu mwatekerejeho neza mubishakira n’igisubizo kirambye!

Ese mudahise mubona undi mufatanyabikorwa wasimbura Skol, iryo hungabana ry’ubukungu mwaricunga gute niba ikipe ikenera agera muri miliyoni 20 buri kwezi, kandi abafana tukaba tudatanga n’agera kuri miliyoni 15”?

Munyakazi Sadate avugako kuva yatorwa amezi icyenda ashize nta faranga rya Skol Rayon irabona (Ifoto:Internet)

Munyakazi Sadate avugako kuva yatorwa amezi icyenda ashize nta faranga rya Skol Rayon irabona (Ifoto:Internet)

Umuyobozi wa Rayon Sports mu kumusubiza yagize ati “None se ko kuva natorwa nta mafaranga yampaye kubera amadeni yaduhaye, ikipe ntibayeho? Byose ni mu mutwe”.

Uruganda rwa Skol ni umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, aho ruyiha miliyoni 66 Ku mwaka.

Rayon Sports imaze amezi icyenda itabona ifaranga rya Skol

Rayon Sports imaze amezi icyenda itabona ifaranga rya Skol

Muri iyi minsi biravugwa ko Rayon Sports yifuza kuba yakongera amasezerano n’uruganda rwa Skol, akava kuri miliyoni 66 ku mwaka akagera kuri miliyoni 250 ku mwaka, ariko Skol ikavuga ko ayo mafaranga ari menshi.

Munyakazi Sadate yatowe mu kwezi kwa Nyakanga 2019 aho yahigiye gushyira iyi kipe ku murongo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.