Kuvanga imiti n’amata kuki bibujijwe?

imiti
Kunywa amata uri gufata imiti y’antibiyotike rimwe na rimwe ni bibi

Kenshi muganga nyuma yo kukwandikira imiti y’antibiyotike akunda kukubwira ngo ntuzayifatane n’amata. Kubera iki?

Burya si amata gusa hari n’ibindi biribwa bitandukanye bibujiwe mu gihe uri gufata imiti y’antibiyotike, kimwe n’indi. Aha ntukibagirwe gusobanuza muganga

Amata atwara iki imiti? 

Umuti kugira ngo ukore neza, nyuma yuko uwunyweye uwunyujije mu kanwa, ugomba kwinjira ku kigero cyo hejuru mu rwungano ngogozi, kugeza igihe ugeze mu maraso ukagenda ukagera neza aho ugomba kuvura. Iyo ibyo bibaye neza, nibwo nyuma y’igihe gito ukira umaze kunywa umuti.

Hari ibintu byinshi bishobora kugora umubiri kuba wabasha kwinjiza umuti neza, kimwe muri byo ni aside nyinshi ishobora kuba iri mu gifu, kuba harimo ibinure byinshi cg se ibindi biryo (iki nicyo gituma ugomba gusobanuza neza muganga niba ugomba gufata umuti mbere cg nyuma yo kurya) no kuba harimo imyunyu-ngugu nka kalisuyumu, ishobora kubuza umuti kugera aho wagenewe kugera.

Kalisiyumu iboneka mu mata ibuza umuti kuba wakwinjira mu mubiri igihe uri mu gifu. Imwe mu miti ubujijwe gufatana n’amata:

  • Tetracycline,
  • Doxycycline,
  • Ciprofloxacin,
  • Levofloxacin,
  • Ofloxacin
  • Ampicillin, n’indi itandukanye.

URU SI URUTONDE RWUZUYE RW’IMITI YOSE UTAGOMBA GUFATANA N’AMATA. Ibuka kubaza neza farumasiye cg muganga, igihe ugiye gufata imiti niba ntacyo amata n’ibindi biryo bishobora gutwara.

Ubwoko bw’ibiryo bumwe na bumwe bushobora kubuza cg kugabanya ubushobozi bwo gukora kw’antibiyotike zimwe na zimwe kimwe n’indi miti. Gusa hari ubwoko bw’imiti bukora neza igihe bufatanywe n’ibiryo cg amata (Urugero; coartem, carbamazepine, n’indi itandukanye.), hari niyo muganga azakubwira gufata mu gihe uri kurya, kugira ngo ibiryo bifashe uwo muti kwinjira neza mu mubiri no kuba byagabanya ibibazo iyo miti ishobora gutera igifu.

Ntukibagirwe gusobanuza muganga niba ushobora kunywa amata uri ku miti
Ntukibagirwe gusobanuza muganga niba ushobora kunywa amata uri ku miti

Ni ngombwa cyane gukurikiza inama za muganga, aho udasobanukiwe ubaza farumasiye cg muganga wawe uba usobanukiwe iby’imiti cyane. Iyo udakurikije inama za muganga neza bishobora gutera umuti kudakora neza, cg kutakuvura mu gihe urwaye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.