Kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi byari byaratinze – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera.

Perezida Kagame yemeza ko kubana neza kwa Afurika n

Perezida Kagame yemeza ko kubana neza kwa Afurika n’u Burayi ari inyungu za bose

Ariko ku rundi ruhande akavuga ko impande zombi zidakwiye guheranwa n’ayo mateka atari meza, nk’uko yabitangaje ubwo yafunguraga ihuriro rihuje Afurika n’u Burayi, ryatangiye i Vienne muri Autriche kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018.

Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ufatanyije na Chancelier wa Autriche Sebastien Kurz mu kuyobora iyo huriro, yavuze ko iryo huriro rigamije kuvugurura uwo mubano mu buryo bw’igihe kirekire.

Yagize ati “Turajwe ishinga no gushaka icyahuza u Burayi na Afurika kandi tugashyiraho inzego zizafasha uwo mubano mu gihe kirekire kizaza, nk’uko byakabaye byaragenze.

“Turashaka kurenga amateka yaturanze, tukanirengagiza bimwe mu byo ibihugu byacu bitagiye byumvikanaho ariko twubakira ku byiza by’amateka duhuriyeho.”

Perezida Kagame avuga kandi ko mu gihe isi irimo guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye, abimukira n’imihindagurikire y’ikirere, hakwiye kubaho imikoranire ihamye yo guhangana nabyo.

Ati “Ntidukwiye guha urwaho inyungu z’igihe kubera politiki cyangwa ngo tudindizwe n’ibibazo dufitanye.”

Yavuze ko ibyo bibazo bikwiye gukemurwa mu buryo bunoze ariko kandi hanibukwa gukorera hamwe ku nyungu z’ejo hazaza.

Ati “Ibyo bizaha inyungu zingana imigabane yacu ndetse n’abaturage bacu.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.