Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (OMS), bugaragaza ko 10% bya kanseri y’uruhu iva ku gihenehene (hejuru y’ijisho) iterwa no kutarinda amaso hifashishijwe amadarubindi arinda izuba.
Ni mu gihe kandi abagera kuri miliyoni 900 ku isi, bafite ikibazo cy’ubuhumyi no kutareba neza kubera imirasire y’izuba izwi nka Ultra Violets rays (UVR) icengera mu jisho ikaryangiza.
Inzobere mu burwayi bw’amaso muri rusange, zivuga ko kwambara amadarubindi y’izuba bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’uruhu no guhuma.
Ariko nanone ngo ntabwo ari amadarubindi yose arinda amaso kuko hari ashobora kongerera umuntu uburwayi akorwa n’inganda zitandukanye zigamije amafaranga, ariko adafite ubushobozi bwo kwirinda nibura kuri 90% imirasire ya UVR na UVB.
Kwambara amadarubindi kandi birinda ikitwa ‘macula lutea’ (rumwe mu ngingo zigize ijisho) mu gihe cyangiritse gituma umuntu atarora neza, aho aba abona ibikezikezi ndetse no kwirinda indwara zitandukanye z’amaso ziterwa n’izuba.
Uretse kuba amadarubindi akumira imirasire ya UVR itera uburwayi bw’amaso, akumira umuyaga, umwanda, umucanga, urubura n’ibindi byose byakwangiza amaso.
Ubushakshatsi kandi bugaragaza ko mu gihe ijisho ritokowe, bigatuma habaho kwibyiringira bizana amarira, bitera iminkanyari no kugira munsi h’amaso hirabura.
Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima rivuga ko akayungirizo k’izuba kazwi nka ‘ozone’, uko gakomeza kwangirika ari nako indwara z’amaso zikomeza kwiyongera n’izuruhu muri rusange zimaze kugera ku bihumbi 300,000, aho abaturage bagirwa inama yo kurinda uruhu rwabo hifashishijwe amavuta atandukanye, amadarubindi n’indi myambaro itandukanye kugira ngo birinde.
Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita kubuzima rivuga ko abarenga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri ku isi bafite ikibazo cyo kutareba neza n’ubuhumyi, muri bo abagera kuri miliyari bakaba ngo bari bafite ubushobozi bwo kwirinda ubwo burwayi.