Kwiba imyembe

Muminsi ishize aba type babiri bagiye kwiba imyembe noneho barababona bariruka bahungira mu bitaro bya Ruhengeri bagezemo bigira inama yo kujya kwihisha muri mologue bagirimana basanga umuzamu asinziriye barinjira kubera igihunga imyembe 2 irabacika iragwa bahita basimbukiramo baranuma. bamaze gushira impumpu bati reka noneho tugabane baratangira uyu n’uwawe uyu n’uwange uyu n’uwawe uyu n’uwange, umuzamu aba yabumvise arashiduka atega amatwi neza yumva ibyo bari kuvuga ariruka ajya guhuruza Dr. W’ibitaro ati ‘ngwino wumve Imana na shitani biraye muri yamirambo bari kugabana’ Dr.ahageze yumva ngo uyu n’uwawe uyu n’uwange barangije kugabana umwe abwira undi ati zana n’iriya 2 iri k’umuryango tuyigabane, Dr.n’umuzamu barirutse kugeza n’ubu baburiwe irengero!uwababona yabageza k’urwego rw’ubuzima rumwegereye yazahembwa bishimishije!!!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.